Video- P Square yasohoye indirimbo nyuma yo guhagarika umwiryane

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 17 Nzeri 2016 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Umwaka wa 2016, P Square yavuzweho inkuru zitabarika mu bibazo n’umwiryane byatutumbye hagati ya Paul Okoye, Peter Okoye na mukuru wabo Jude Okoye wari umujyanama wihariye.

Aba baririmbyi, Peter n’impanga ye Paul basohoye amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Bank Alert’ nyuma y’igihe kirekire cyari gishize buri wese akora ibye. Mu minsi ishize, aba bombi ntibaririmbaga ahubwo bumvikanaga mu itangazamakuru batongana no kubwirana amagambo mabi gusa.

Mu butumwa bwaherekeje iyi ndirimbo kuri YouTube bavuze ko ari ikimenyetso cyerekana ko bagarutse mu muziki nk’itsinda. Abantu b’ibyamamare muri Nigeria barimo Onyeka Onwenu, Mr Ibu, Phyno n’abahanzi batandukanye bagaragara muri iyi ndirimbo.

Amashusho yafashwe na Clarence Peters afatanyije Jude Okoye[mukuru wa Peter na Paul] muri Square Records.

Impanga zivuye mu bibazo…

Ibibazo bijya gutangira, Peter Okoye yavuganye uburakari mu itangazamakuru ko mukuru wabo Jude Okoye [wari manager akanabatunganyiriza indirimbo] ari we uzana umwuka mubi mu itsinda.

Muri Gashyantare 2016, Peter Okoye yirukanye Jude Okoye muri P Square, kuva ubwo itsinda ryacitsemo ibice ndetse buri wese atangira gukora umuziki ku giti cye n’ibitaramo batumirwagamo uwagiraga ubwira ni we wajyagayo.

Peter Okoye ufatwa nk’umuyobozi w’itsinda mu gufata imyanzuro, aherutse kwandika kuri Instagram avuga ko P Square yongeye kunga ubumwe ndetse ko ‘bagiye gubukura akazi nk’abavandimwe bonse rimwe bakanafatanya urugendo rw’ubuzima’.

Icyo gihe yagize ati “Nshuti bafana, P Square iragarutse. Urugendo rwacu rwatangiriye mu nda ya mama. Rwari urugendo rwatangiriye mu ishuri ribanza rukomereza kuri St. Murumba College, ubwo twari muri kaminuza i Abuja.”

“Ubu turagarutse kuko abavandimwe ntabwo barekana ngo buri wese yijyane mu mwijima. Turagarutse kuko buri wese yagerageje kugenda urugendo rwe dusanga bitandukanye.”

Yiseguye ku bafana ku bw’imidurumbano n’ibibazo byaranze iri tsinda. Ati “…mu by’ukuri twiseguye ku bafana bacu. Tubagomba byinshi ku bwo kuba mwarakomeje kudushyigikira muri ibi byose twanyuzemo. Ubu dutangiye urugendo rushya n’itsinda rishya ridufasha (Jude Okoye), umuziki mushya n’ibitekerezo bishya.”

Yari intambara itoroshye…

Muri Gashyantare 2016, Peter Okoye yandagaje Jude Okoye, yavuze ko intege nke, ibibazo n’umwiryane hagati ye na Paul Okoye bimuturukaho. Yavugaga ko atagishaka guhurira na we mu kazi ndetse icyo gihe ‘yamwise umuvandimwe gito, wahoraga ashoje intambara mu itsinda’.

Bidatinze Peter Okoye yanditse kuri Instagram avuga ko yashatse itsinda rimufasha mu muziki nk’umuhanzi wigenga ndetse atanga umwirondoro bamuboneraho utandukanye n’uwa P-Square.

P Square yifashishije Mr Ibu muri iyi ndirimbo

Icyo gihe Peter yanatangaje ko yirukanye izuba riva mukuru we Jude Okoye anatangiza urugamba rwo kumwamagana mu bashoboraga guha akazi P Square bamunyuzeho nk’uko yari asanzwe akora akazi ko kureberera inyungu z’itsinda.

Paul Okoye yatangiye guhanyanyaza akora umuziki ku giti cye, icyo gihe yasohoye indirimbo yise «Call Heaven », yanatangiye gukorera muri studio ye bwite yise Rudeboy Records.

Peter na Paul Okoye bashinze P-Square, ni impanga zivuka ku mubyeyi umwe. Iri tsinda rimaze imyaka 17 rikora umuziki kuko ryatangiye mu 1999, rifashwa na Konvict Muzik, Universal Music Group. Ryashinze imizi muri Afurika, ryegukanye ibihembo bitabarika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza