Uwabaye Nyampinga w’u Bubiligi ashobora gufungwa aryozwa icuruzwa ry’abantu

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 23 Ugushyingo 2017 saa 05:16
Yasuwe :
0 0

Daisy Van Cauwenbergh wigeze kuba Nyampinga w’u Bubiligi n’umugabo we Dutchman Huub Fijen barashinjwa gukoresha ibisa n’ubucakara abimukira babiri baturutse muri Thailand.

Umuyobozi w’ubugenzuzi bw’abakozi n’umurimo muri Halle-Vilvoorde yasabiye igihano cy’igifungo uyu mugore ufite imyaka 49 magingo aya, we n’umugabo we barashinjwa gukoresha ibisa n’ubucakara abantu babiri bageze mu Bubiligi bahunze ikiza cya Tsunami cyashegeshe Thailand mu 2004.

Abo bakoresheje bari barahawe impapuro zabemereraga gutura mu Bubiligi amezi atatu ariko baza guhabwa akazi muri Wemmel mu rugo rwa Cauwenbergh n’umugabo we.

Ikinyamakuru Lavenir cyo mu Bubiligi cyatangaje iyi nkuru cyavuze ko Daisy Van Cauwenbergh yasabiwe n’uwo mugenzuzi igifungo cy’amezi 18 naho umugabo we Dutchman Huub Fijen agasabirwa gufungwa imyaka ibiri.

Cauwenbergh n’umugabo we bashinjwa gufungira abakozi babakoreraga bahakanye icyaha gifitanye isano n’icuruzwa ry’abantu bashinjwa ndetse no kutishyura abo imishahara bituma kubakoresha byafatwa nk’ubucakara.

Umugenzuzi w’abakozi ubasabira gufungwa yagize ati "Umukobwa yatangiye ari umukozi wo mu rugo wita ku mwana hanyuma mugenzi we bari barazanye akita ku mushoferi w’umuryango akanakora mu busitani."

Yakomeje avuga ko bakoraga igihe kirekire ubutaruhuka ariko bagahabwa umushahara w’intica ntikize nawo bakawubasubiza bishyuzwa ibyo bakoreshaga mu buzima bwa buri munsi.

Yanavuze ko umwe muri abo ya-Thailand wakoraga mu rugo rwa Cauwenbergh n’umugabo we yakoreshwaga ibisa nk’ubucakara ndetse agakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati "Aba bantu bakoreye agatsi mu myaka ibiri, ibintu biri mu bifatwa nk’ubucuruzi bw’abantu." Cauwenbergh yasabiwe igifungo cy’amezi 18 no gutanga ama-Euros 13,500 naho umugabo we Fijen asabirwa igifungo cy’imyaka ibiri no gutanga y’ama-euros 22,500.

Umwunganizi wabo mu by’amategeko witwa Hans Symoens yahakanye ibyo bashinjwa avuga ko ibyo bakoreye abo banya-Thailand byari uburyo bwo gufasha abagizweho ingaruka na Tsunami mu 2004. Yongeyeho ko na bo ubwabo bari babikunze kugumana n’uwo muryango mu Bubiligi.

Yagize ati "Nabo bari bishimiye kuba mu muryango, kandi bashakaga kuguma mu Bubiligi. Nibyo bareze abana ndetse banakora mu busitani bw’urugo, ariko ntibyagakwiye kwibaza ko byari ubucakara cyangwa ikandamizwa, ibyo gufatwa ku ngufu byo byaba ari ibindi bindi. Aba bantu banajyanaga na ba nyir’urugo mu biruhuko."

Biteganyijwe ko Cauwenbergh wabaye Nyampinga w’u Bubiligi agomba kuzitaba urukiko ku itariki 20 Ukuboza 2017 akaburana ku byaha ashinjwa ibyaha byo gukoresha ibisa n’ubucakara abimukira.

Uyu mugore yabaye Nyampinga w'u Bubiligi mu 1988

Daisy Van Cauwenbergh yabaye Nyampinga w’u Bubiligi mu 1988. Nyuma yo gutorwa yabaye umunyamakuru kuri televiziyo zitandukanye nk’iyitwa VTM, yakoranye na Herbert Bruynseels mu kiganiro Medialaan. Yanagaragaye mu biganiro byo kubaza bizwi nka "De Slimste Mens ter Wereld" mu Bubiligi.

Dutchman Huub Fijen uri mu kirego kimwe na Daisy Van Cauwenbergh bashakanye mu 1999 nyuma y’aho Cauwenbergh atandukanye n’umugabo wa mbere witwa Jean-François d’Hondt wari umuyobozi kuri VTM uyu mugore yakozeho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza