Ushinjwa urupfu rwa Radio yasobanuye uko intonganya zagenze n’uko yagiye kwihisha

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 7 Gashyantare 2018 saa 03:56
Yasuwe :
0 0

Godfrey Wamala ukurikiranyweho urupfu rw’umuhanzi Mowzey Radio yagejejwe mu rukiko nyuma y’iminsi ine nyakwigendera ashyinguwe.

Godfrey Wamala[nomero ya mbere mu bakurikiranyweho urupfu rwa Mowzey Radio] yagejejwe mu rukiko ruri mu gace ka Entebbe aho afungiwe kugira ngo asomerwe ibyaha akurikiranyweho.

Umucamanza Mary Kaitesi wari uyoboye inteko iburanisha ikirego cya Godfrey Wamala yasomye ibyaha uyu musore ashinjwa anasobanura uburyo byakozwemo. Uregwa ntiyigeze ahabwa umwanya wo kwisobanura gusa yabajijwe imyirondoro ye yuzuye yemera ko ari we ndetse ko ku munsi wa nyuma yari kumwe na Radio mu kabari yakubitiwemo.

Troy ntiyigeze ahabwa umwanya wo kwisobanura ku birego ashinjwa kuko ngo basanze urukiko yajyanywemo nta bushobozi rufite bwo kuburanisha imanza ziri mu cyiciro kimwe n’urw’uyu musore.

Godfrey Wamala[uzwi nka Troy] ubu afungiwe muri Gereza ya Kigo, urukiko rwategetse ko akomeza gufungwa kugeza ku itariki ya 26 Gashyantare 2018 ari nabwo azongera kwitaba ubutabera.

Uregwa yari ahagararariwe na Ladislaus Rwakafunzi, mu gihe ku ruhande rwa nyakwigendera bari bunganiwe na Mudde John Bosco wari usanzwe aburanira umuryango wa Mowzey Radio; ku ruhande rwa leta hari Julius Muhirwe.

Wamala w’imyaka 28, yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku Cyumweru yihishe mu rugo rw’inshuti ye ahitwa Kyengera. Muri uru rugo ngo yagiye kuhihisha akimara gukubita Radio.

Ikinyamakuru Nile Post cyavuze ko mu bugenzacyaha ku cyiciro cya polisi ya Katwe, Troy yemeye ko yasangiye na Mowzey Radio ku munsi wa nyuma. Yagize ati “Ku meza twari kumwe na Hassan Lukwago, George Egesa, Mowzey Radio, Washington nanjye.”

Yongeraho ati “Intonganya zatangiye ubwo Radio yasabaga ko umuntu waba azi neza ko nta mafaranga afite yo kugura inzoga byaba byiza avuye kuri ayo meza.”

Uyu George Egesa[nyir’akabari Radio yakubitiwemo] na we ari mu bakurikiranyweho urupfu rw’uyu muhanzi. Uwitwa Hassan Lukwago[inshuti ya Washington] yafunzwe igihe gito akorwaho iperereza baza kumurekura arataha.

Troy yakomeje avuga ko Radio akimara gusaba abatifite ko bava kuri ayo meza, ngo yahise akora mu mufuka azamura amashilingi 100,000 ayashyira ku meza hanyuma asaba ko buri wese wiyizeye yazamura ayo afite.

Abari bicaranye na Mowzey Radio ntabwo babashije kwerekana ayo mafaranga maze ngo afata icupa rya Black Label ryari riteretse ku meza ararifungura amisha inzoga kuri George Egesa imidugararo itangira ubwo.

Yagize ati “Aba-bouncers bahise basabwa ko baterura Radio bakamusohora. Nanjye nasohotse mbakurikiye, nyuma nibwo namusanze aryamye hasi inshuti ze zimushagaye.”

Troy yahakanye yivuye inyuma ati “Ntabwo nigeze mukoraho, nyuma nahise njya gukina imikino ya video [video games].”

Ngo yafashe umwanzuro wo kujya kwihisha nyuma y’uko yumvise izina rye ritangiye gushyirwa mu majwi ko riri mu baryozwa urupfu rwa Mowzey Radio.

Godfrey Wamala [bakunze kwita Troy] yagejejwe mu rukiko kuri uyu wa Gatatu
Wamala yajyanywe mu rukiko yambaye ibirenge

Ubuhamya: Imvano muzi y’amakimbirane yagejeje Mowzey Radio ku rupfu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza