Usher yashyizweho igitutu n’umugore ugiye gusohora amashusho bari kumwe mu buriri

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 6 Nzeri 2017 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Usher Raymond yashyizwe ku gitutu n’umwe mu bagore bamushinja kubanduza indwara ya ’herpes’ yandurira mu mibonano mpuzabitsina, amubwira ko nakomeza kumunaniza azashyira ahagaragara amashusho yabo bari mu gitanda.

Usher wakunzwe bikomeye mu ndirimbo ‘Confessions’, ’Love in this Club’, ’Moving Mountains’ n’izindi, yaherukaga guhakana ikirego cy’umwe mu bagore bamushinja kubanduza iyo ndwara avuga ko nta bimenyetso bifatika afite byatuma icyo cyaha kimuhama. Ntiyigeze ahakana cyangwa ngo yemeze ko baryamanye.

TMZ yatangaje ko umwe mu bagore batatu bashinja Usher kubanduza indwara ya ’herpes’, yavuze ko afite n’amashusho yabo bombi bari kumwe mu buriri ubwo yayimwanduzaga ndetse hakaba hari n’amashusho agaragaza uyu muhanzi amwinjiza mu cyumba cya hoteli baryamaniyemo.

Quantasia Sharpton wari warahishe amazina ye nyakuri mu birego yatanze mu nkiko, yabwiye umunyamakuru unyuza amashusho kuri Youtube witwa Jacob Kohinoor ko yafashe amashusho y’uko igikorwa cyose cyagenze ubwo yari ari kumwe na Usher mu cyumba cya hoteli ndetse na we ubwe ngo akaba yari abizi.

Yabajijwe niba hari amashusho afite akora imibonano mpuzabitsina na Usher, yagize ati "Ntabwo ntekereza neza ko nsabwa kubivuga gusa yego. Ndacyabifite kuri telefoni muri iyi myaka yose, nta na kimwe nigeze nsiba. Na Usher ubwe yari abizi kandi ko ndi gufata amashusho, icyo nzagaragaza ni uko abantu babeshya ariko amashusho yo ntabeshya."

Yongeyeho ko umunyamategeko we na we yashatse amashusho yari afitwe na hoteli we na Usher baryamaniyemo muri 2014 ku buryo ngo afite gihamya zose zemeza ko uyu muhanzi ari we wamwanduje indwara ya ’herpes’ iri mu zifite ubukana zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Byaherukaga gutangazwa ko n’umwe mu bakozi ba Days Inn Hotel yo muri Atlantic City yatanze ubuhamya yemeza ko yiboneye Usher n’amaso ye ahaza ndetse umugore umushinja muri iki gihe akaba ari we waje kumwakira mu ijoro akihagera bakazamukana mu magorofa yo hejuru berekeza mu cyumba yari yafashe.

Usher we ubwo aheruka kuvuga ku birego bya Quantasia umushinja kumwanduza agakoko ka ’herpes’, yabiteye utwatsi avuga ko bitigeze bibaho kuko yari ahuze atetesha umugore bari kumwe muri iki gihe.

Uyu muhanzi washyizwe ku gitutu n’umugore ushaka ko afungwa, yigeze kwivuza indwara ya herpes hagati mu mwaka wa 2009 na 2010; ikirego cye cya mbere kigaragaza ko muri icyo gihe yaryamanye n’abagore batandukanye adakoresheje agakingirizo arabanduza gusa umwe muri bo yamujyanye mu rukiko bituma acibwa amafaranga.

Quantasia Sharpton ushinja Usher kumwanduza indwara ya 'herpes'

Ibirego Usher ashinjwa muri iki gihe byaje byiyongera ku kindi kirego Usher Raymond yari amaze iminsi aburana n’umugore wahoze amwambika amushinja ko baryamanye akamutera indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Icyo gihe Usher yaciwe indishyi ihwanye n’amadolari miliyoni 1.1 nyuma y’uko yatsinzwe urubanza.

Usher aheruka guhakana ibyo ashinjwa avuga ko abamurega nta bimenyetso bifatika bafite bigaragaza ko yabanduje
Uyu mugore ashaka kubona Usher afunzwe cyangwa ngo agashyira ahagaragara amashusho bari kumwe mu buriri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza