Urunturuntu mu rukundo rwa Jennifer Lopez n’uwo yasimbuje Drake

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 13 Nyakanga 2017 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi ane umuhanzi Jeniffer Lopez atangiye gukundana n’uwari umukinnyi wa Baseball ukomeye muri Amerika witwa Alex Rodriguez, umubano wabo watangiye gututumbamo ibibazo bishingiye ku gufuhirana no gucana inyuma.

Jennifer Lopez w’imyaka 47 azwi cyane nk’umuririmbyi, umukinnyi wa filime, umuhanzi w’imideli, yanakoze ibiganiro bitandukanye kuri televiziyo zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu buzima bwe nk’icyamamare yakunze kuvugwaho gukundana n’abagabo benshi.

Uyu muhanzi na Alex Rodriguez bamaze amezi ane bakundana, baherukaga no mu ruzinduko i Burayi aho bagiriye ibihe byiza amafoto yabo agacicikana ku mbuga zitandukanye. Umubano wabo wari nta makemwa kugeza mu kwezi gushize ubwo hatangiraga gucicikana amakuru y’uko umugabo aca inyuma Lopez.

Ikinyamakuru Us Weekly gikurikirana ubuzima bw’ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyatangaje ko muri iyi minsi hatutumbye umwuka utari mwiza hagati y’aba bombi biturutse ku kuba ngo Jeniffer Lopez yarashyizeho umuntu uzajya ucungira hafi ingendo zose Alex Rodriguez akora n’abo ahura na bo kugira ngo yizere neza ko nta bandi bagore abonana na bo.

Umwe mu bantu ba hafi ba Jennifer Lopez, yabwiye iki kinyamakuru ati "[Umugabo] yarabivumbuye barwana inkundura gusa bari kongera kunga umubano wabo. [Lopez] akunda Alex bidasanzwe arifuza ko bakomezanya, bityo ari kugerageza kubigenzura mu buryo bwose ashoboye."

Mu kiganiro cyitwa Extra, Jennifer Lopez yaherukaga kuvuga ku rukundo rwe na Alex Rodriguez, ashimangira ko ari umuntu udasanzwe wita cyane ku muryango, inshuti ndetse akazirikana cyane urukundo bafitanye.

Yagize ati “Ni umuntu wita kuri byose, umunyabushobozi, akagira na gahunda. Afite byose umugore yakwifuza ku mugabo. Niyumva nk’umunyamahirwe muri iki gihe, nishimiye ubuzima, kandi nshaka ko abantu bose bamenya uwo ari we mu by’ukuri.”

Uyu mugore waherukaga kuvugwa mu rukundo na Drake bigatungura benshi, mu bihe bitandukanye yavuzweho kugirana umubano wa hato na hato n’abagabo batandukanye barimo n’abo bagiye barushinga rugasenyuka.

Mu 1997 yashakanye byemewe n’amategeko na Ojani Noa batandukana mu mwaka wakurikiyeho; mu 2001 yahise arushinga n’uwitwa Cris Judd batandukana hashize imyaka ibiri. Nyuma y’aba bagabo babiri batigeze barambana, mu 2004 Jennifer Lopez yahise arushinga n’umuririmbyi Marc Anthony, mu 2012 basabye gatanya iza kwemerwa mu 2014.

Alex Rodriguez w’imyaka 41 ukundana na Jennifer Lopez muri iki gihe, asanzwe afite urugo mu Mujyi wa Miami n’abana babiri yabyaranye n’umugore witwa Cynthia batandukanye amushinja kumuca inyuma akaryamana n’umuhanzi Madonna.

Uyu mugabo na we yakundanye n’ibindi byamamare bitandukanye mu muziki birimo uwitwa Torrie Wilson, Cameron Diaz na Kate Hudson. Hari hashize umwaka umwe Alex Rodriguez ari mu rukundo n’umugore w’umuherwe witwa Anne Wojcicki, bemeje itandukana ryabo mu byumweru bibiri mbere y’uko akundana na Lopez.

Jennifer Lopez na Alex Rodriguez bamaze amezi ane bakundana
Aba bombi bari baherutse kumara iminsi i Paris bari mu buryohe bw'urukundo
Alex Rodriguez ukundana na Jennifer Lopez yamenyekanye cyane nk'umukinnyi wa Baseball
Urukundo rwa Jennifer Lopez na Alex Rodriguez rwajemo agatotsi
Mu ntangiriro z'uyu mwaka, Lopez yavuzweho gukundana na Drake batandukana bidateye kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza