Undi muvandimwe wa Kim Kardashian atwite inda y’umukinnyi muri NBA

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 27 Nzeri 2017 saa 05:01
Yasuwe :
3 2

Khloe Kardashian, umwe mu bavandimwe ba Kim Kardashian uri mu bagore b’ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atwite inda y’amezi atatu yatewe n’umukinnyi wa Basketball muri NBA.

Umuryango Kim Kardashian wabyawe na Kris Jenner avukamo awufitemo abavandimwe bandi batanu aribo Kourtney, Khloé, Robert, bavutse ku munyamategeko Robert Kardashian ndetse na Kendall na Kylie bavuka kuri Bruce Jenner wihinduye umugore akitwa Caitlyn Jenner.

TMZ yatangaje ko amakuru ikura mu bantu batandukanye ku muvandimwe wa Kim Kardashian witwa Khloe Kardashian yemeza ko atwite umwana we wa mbere ndetse uwo bagiye kubyarana akaba ari icyamamare muri NBA, Tristan Thompson.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Khloe Kardashian atwite inda y’amezi atatu ndetse akaba yaratewe inda mu buryo busanzwe bituma igitsina cy’umwana azabyara kitaramenyekana.

Khloe abaye uwa gatatu mu muryango w’aba-Kardashians witegura kwakira umwana nyuma y’aho Kim Kardashian wabwiwe ko atazongera kubyara ashatse umugore umutwitira ndetse na bucura w’iwabo, Kylie Jenner, utwite inda nkuru yatewe n’umuraperi Travis Scott bamaze iminsi bakururana.

Tristan Thompson wateye inda Khloe Kardashian bari bamaze umwaka bari mu buryohe bw’urukundo.

Amakuru y’uko Khloe Kardashian atwite anashimangirwa n’ifoto ye na Tristan Thompson basomana yigeze gushyira ku rubuga rwa Instagram akavuga ko bombe bateye intambwe yo kwitwa ababyeyi ndetse akandikaho itariki 25 Kamena 2017.

Kylie Jenner w’imyaka 20 na Travis Scott w’imyaka 25 bo ngo bamaze kubwira inshuti zabo igitsina cy’umwana bazabyara, byinshi mu binyamakuru bihamya ko ari umukobwa, mu gihe umuraperi Tyga wakundagana n’uyu mukobwa we adakozwa iby’uko inda atari iye.

Kim Kardashian na Kanye West bashatse umugore ubatwitira bo biteguye umwana mu mpera za Mutarama 2017. Mu masezerano bagiranye n’ugiye kubabyarira, bemeranyijwe ko yishyurwa $45,000 y’amezi icumi ndetse bakajya banamuha umushahara ungana na $4,500 buri kwezi.

Tristian Thompson wateye inda Khloe Kardashian akina muri NBA
Khloe Kardashian abaye uwa gatatu witegura uruhinja mu muryango w'aba Kardashians
Khloe Kardashian atwite inda ya Tristan Thompson
Kim Kardashian na we aritegura kwakira umwana muri Mutarama, we na Kanye West bishyuye undi mugore ngo abatwitire
Kylie Kristen Jenner w’imyaka 20, bucura kwa Kim Kardashian na we aratwite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza