Umutungo wa Jay Z wiyongereyeho 30% mu mwaka ushize

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 13 Gicurasi 2017 saa 12:17
Yasuwe :
1 0

Umuraperi Shawn Corey Carter [Jay Z] yongereye umutungo yari afite mu mwaka ushize wa 2016, uva kuri miliyoni $750 ugera kuri $810, bituma akomeza kuza mu b’imbere ku rutonde rw’abahanzi b’abaherwe ku Isi.

Muri iki gihe Jay Z w’imyaka 47, amafaranga menshi yinjiza ayasarura mu kigo cye cyitwa Roc Nation gifasha abahanzi, mu bitaramo bitandukanye ategura; ayo akura mu kinyobwa cya Armand de Brignac, amaze no kunguka atabarika binyuze mu gucuruza no gusakaza umuziki ku Isi.

Forbes Magazine ikora urutonde rw’abaherwe ku Isi, iherutse gushyira Jay Z ku mwanya wa kabiri mu baraperi binjiza amafaranga menshi, abarirwa miliyoni $810, arayingayinga Sean John Combs [P. Diddy] ubarirwa miliyoni $820.

Iki kinyamakuru kivuga ko nubwo uyu muraperi ataje ku mwanya wa mbere hari amahirwe menshi ko ashobora guhigika bagenzi be bitewe n’uburyo umutungo we ukomeje kwiyongera mu buryo bwihuse.

Jay Z yaherukaga no gushora miliyoni $200 muri serivisi ya Tidal icuruza umuziki ku bakoresha telefoni ngendanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru mashya kuri uyu muhanzi avuga ko yamaze no kuvugurura amasezerano na kompanyi ya Live Nation bamaze imyaka icyenda bakorana mu kumutegurira ibitaramo. Byemejwe ko bazakorana afite imyaka 57, agahabwa miliyoni $200 ziyongera ku mutungo yari asanganywe.

Yagize ati “Live Nation nanjye twinjiye muri uru ruhando mu 2008. Imyaka irenga icyenda, twagenze Isi dukora ibizasigara mu mateka y’umuziki. Mu yindi myaka 10, tuzakomeza guha isura ikwiye uruhando rw’ibitaramo.”

Uyu muraperi akomeje kuvugwa mu nkuru z’abahagaze neza mu bijyanye no kugwiza umutungo mu gihe we n’umugore we Beyoncé bitegura kwakira abana b’impanga mu muryango, bazaza biyongera ku mfura yabo, Blue Ivy Carter.

Jay Z uri ku mwanya wa kabiri mu baraperi bakize, akurikiwe na Dr Dre ubu ufite miliyoni 740 z’amadolari mu gihe Birdman uri mu bayobozi ba Cash Money ari inyuma ye na miliyoni 110 z’amadolari. Umuraperi Drake uri mu bahagaze neza muri iki gihe ni uwa gatanu na miliyoni 90 z’amadolari.

Jay Z arayingayinga P Diddy ku rutonde rw'abaraperi bakize kurusha abandi
Jay Z uri i bumoso yinjiye mu bufatanye bushya aho azakorana na Live Nation izamutegurira ibitaramo azinjizamo miliyoni $200
Urugo rwa Jay Z na Beyoncé ruri mu z'ibyamamaze zikize cyane
Jay Z ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza