Umusore warongoye nyina wa Diamond yabanje gukururana n’umubyeyi wa Mobeto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Mutarama 2018 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Shamte Salum, umusore uheruka kurushingana na nyina wa Diamond yongeye guteza impagarara biturutse ku nkuru y’urukundo avugwamo ko yagiranye n’umubyeyi wa Hamisa Mobeto.

Nyina wa Diamond witwa Kasim Sanura [uzwi nka Bi Sandra cyangwa Mama Dangote mu itangazamakuru ryo muri Tanzania] mu ntangiriro z’Ukuboza 2017, yashimangiye ko yamaze kurongorwa n’umusore akunda mu buryo bukomeye.

Umubyeyi wa Hamisa Mobeto [wabyaranye na Diamond bigateza umwiryane mu rugo rwa Zari], biravugwa ko yakururanyeho na Shamte Salum ndetse ko bagiranye ibihe byiza mu rukundo bikarangira umusore yegukanywe na Kasim Sanura.

Shufaa Lutigunga[umubyeyi wa Hamisa Mobeto] yari aherutse kwibasira nyina wa Diamond avuga ko ‘ari umukecuru wakoze amahano akarongorwa n’umusore w’umupfubuzi’ ibintu bamwe buririyeho bavuga ko yabitewe n’ishyari ry’uko bwamutwaye umukunzi.

Nyina wa Mobeto yagiranye ikiganiro na Ijumaa Wikienda avuga ko atagita umwanya akurikirana amakuru asigaye yandikwa mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kuko ngo “ukurikiranye ikintu cyose cyandikwa ku mbuga nkoranyambaga ushobora gupfa umunsi wawe utaragera”.

Yahakanye yivuye inyuma ko ‘nta rukundo yigeze agirana na Shamte Salum’ gusa mbere y’uko ashakana na nyina wa Diamond ngo babanje kuba inshuti bisanzwe bitandukanye n’ababyita urukundo.

Yagize ati “Uwo [Shamte] muzi nk’inshuti yanjye gusa, ntabwo twigeze tugirana ibihe by’urukundo umunsi n’umwe. Ntunguwe no kumva abantu bihandagaza bakavuga ko nakundanye na we.”

Yongeyeho ati “Iteka iyo umuntu avuze njye ndamureka akisanzura cyangwa agakora ibyo ashaka byose.”

Umusore warongoye nyina wa Diamond bivugwa ko afite imyaka 32 mu gihe Sanura Kasim abarirwa mu myaka 50 y’amavuko. Shamte Salum na Sanura Kasim bamaze iminsi bashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yabo bombi bishimanye gusa abatagira ingano bakomeje kwandika amagambo ababaza impande zombi ahanini bavuga ko ‘nyina wa Diamond ari umukecuru utari ukwiriye gukundana n’akana’.

Shamte Salum ngo yabanje gukundana na nyina wa Mobeto

Ababyeyi ba Diamond, batandukanye afite imyaka itandatu y’amavuko, ntibakibana mu nzu kubera amakimbirane bagiranye mu gihe cyashize buri wese agahitamo kuba ukwe. Umugabo ubu aba wenyine ahitwa Magomeni mu Mujyi wa Dar es Salaam. Mu byo bapfuye harimo ubwumvikane buke n’intonganya zahoraga mu muryango wabo.

Nyina wa Hamisa Mobeto ngo yabanje gukundana n'umusore warongoye umubyeyi wa Diamond
Hamisa Mobetto asanzwe afitanye umwana na Diamond
Hano Mobeto yari yagiye kwerekana se wa Diamond [Abdul Juma] umwuzukuru we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza