Umusore ushinjwa kwica mubyara wa Rihanna yatangiye kuburanishwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Mutarama 2018 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Umusore witwa Shawayne Dashawn Williams akurikiranyweho urupfu rwa mubyara wa Rihanna wishwe arashwe nyuma gato y’ibirori byo kwizihiza Noheli ubwo yari iwabo muri Barbados.

Nation News yatangaje ko Shawayne Dashawn Williams yafashwe mu cyumweru gishize ndetse kugeza ubu aracyacumbikiwe na Polisi yo gace atuyemo muri Barbados. Iki kinyamakuru cyavuze ko akurikiranyweho icyaha cyo kwica ku bushake mubyara wa Rihanna.

Shawayne Dashawn Williams w’imyaka 23 yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko ku wa Gatatu tariki ya 3 Mutarama 2018. Yasomewe ibyaha aregwa ndetse hagaragazwa impamvu zikomeye zituma agomba gukomeza gufungwa kugeza igihe azasubirira mu rukiko tariki ya 31 Mutarama 2018.

Tavon Kaiseen Alleyne w’imyaka 21 yishwe arashwe tariki ya 26 Ukuboza 2017 nyuma y’amasaha make afatanyije na Rihanna kwishimira Noheli n’ibiruhuko by’impera z’umwaka.

Uyu musore yishwe arashwe amasasu abiri bigakekwa ko byakozwe na Shawayne Dashawn wamusanze aho yari ari mu gace kitwa Saint Michael ko mu birwa bya Barbados aramurasa ashiramo umwuka.

Tavon amaze gupfa, Rihanna yanditse kuri Instagram ubutumwa bukubiyemo agahinda yagize ku bw’urupfu rwa mubyara we agaragaza ko ari umwe mu bantu bo mu muryango we bamubaga hafi ndetse yemeza ko bari kumwe mu ijoro ryo kuri Noheli mbere y’amasaha make ngo yitabe Imana.

Yagize ati "Iruhuko ridashira muvandimwe... Biragoye kwiyumvisha ko byari ijoro rya nyuma ngufashe mu maboko. Ntabwo niyumvishaga ko cyari cyo gihe cya nyuma numvise ubushyuhe buturutse ku mubiri wawe. Nzaguhoza ku mutima iteka."

Shawayne Dashawn Williams yatangiye kuburanishwa ku cyaha ashinjwa cyo kwica mubyara wa Rihanna

Rihanna w’imyaka 29 yashyize kuri urwo rubuga amafoto atandukanye y’ibihe byiza yagiranye n’uyu mubyara we wishwe mu kugaragaza ko yababajwe n’urupfu rwe asaba ihagarikwa ry’ubugizi bwa nabi bukorwa n’abitwaje intwaro.

Tanella Alleyne [hagati] mushiki wa nyakwigendera nawe yagaragaye ku rukiko
Mu Ugushyingo 2017 Rihanna yafotowe yishimanye na nyirarume Leroy Brathwaite[se wa Tavon Kaiseen Alleyne]
Rihanna na mubyara we wishwe n'indi nshuti yabo
Muri Saint Michael ahabereye ubwicanyi bwakorewe mubyara wa Rihanna
Rihanna yavuze ko yagiranye igihe cyiza na Tavon kuri Noheli mbere gato y'uko yitaba Imana
Tavon ni umwe mu bo mu muryango wa Rihanna bamubaga hafi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza