Umuririmbyi wo muri Uganda yishwe agonzwe aganira na Bebe Cool

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ugushyingo 2017 saa 05:52
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi mu njyana ya Dancehall Dizzy Nutts Galiwango yitabye Imana nyuma yo kugongwa n’imodoka mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo 2017.

Dizzy Nuts azwi cyane mu ndirimbo ‘Fire Burn Dem’ yakoranye na Bebe Cool mu mwaka wa 2008. The New Vision yanditse ko uyu muhanzi yazize impanuka y’imodoka yamugonze imusanze aho yari ahagaze aganira na Bebe Cool.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko umwe mu babonye iyi mpanuka yavuze ko imodoka yagonze Dizzy Nuts ahagana saa munani z’ijoro. Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Harrier ngo yaje ifite umuvuduko ukomeye ita umuhanda ihitana Dizzy wari uhagaze ku ruhande rwicarwamo n’umugenzi kuri Hummer ya Bebe Cool.

Bebe Cool ngo yari yicaye mu modoka mu gihe mugenzi we Dizzy Nuts yari ahagaze hanze barimo kuganira nyuma y’igitaramo bahuriyemo muri Victoria Club iherereye muri district ya Wakiso mu gace ka Kira.

Iyi modoka imaze guhitana ubuzima bwa Dizzy Nuts ngo yahise ikomeza urugendo nabwo ku muvuduko wo hejuru ku buryo abari begereye aho impanuka yabereye batamenye ibirango byayo.

Iby’urupfu rwa Dizzy Nuts biracyari urujijo, haracyakorwa iperereza ngo bimenyekane niba koko yazize impanuka nk’uko byatangajwe cyangwa niba ari umugambi wari wapanzwe wo guhitana uyu muhanzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza