Umuririmbyi witwa ‘Rwanda’ yatunguranye mu irushanwa rya X Factor

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 5 Nzeri 2017 saa 09:15
Yasuwe :
1 0

Umuririmbyi Rwanda Shaw yatunguranye mu irushanwa ngarukamwaka rya X Factor ritegurwa mu Bwongereza, akora mu nganzo aririmba mu buryo bwanyuze abantu bane bose bari bagize akanama nkemurampaka bakamutambutsa nta kujijinganya.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 afite izina ririmo ‘Rwanda’ izwi ku nyito y’igihugu kiri mu Burasirazuba bwa Afurika, nta bidasanzwe itangazamakuru rimuvugaho ku byerekeye aho yakomoye aya mazina.

Ibi byabaye mu gice cya 14 cya X Factor cyakurikiwe n’abarenga miliyoni esheshatu ku Isi, irushanwa rikomeye mu Bwongereza rinyuramo abanyempano mu kuririmba ryatangijwe bwa mbere na Simon Cowell muri 2004, uyu ari no mu batanga amanota ku baryitabira.

Umukobwa witwa Rwanda ukomoka mu gace ka Lisburn ko mu majyaruguru ya Ireland, ari muri bake babashije kwigaragaza ku mugoroba wo ku wa Gatandatu mu gutangiza icyo gikorwa cyashyizweho muri 2004 kugeza magingo aya cyerekanwa kuri televiziyo zikomeye.

Nyuma yo kuririmba muri iri rushanwa akitwara neza, mbere y’uko ibyo yakoze bitangira gusakazwa kuri za televiziyo n’imbuga zerekana amashusho, Rwanda yabwiye ikinyamakuru Belfast Live ati "Ntabwo nshamaduka cyane ku bw’ibintu kugeza ubwo ngiye hanze ndetse nkabasha kubikora, kandi rwose nari meze neza cyane."

Yongeyeho ati "Muri kiriya gihe ubwo nari mpagaze imbere ya Dermot [O’Leary] nkabona bambwira bati ’ubu noneho wakwinjira’, nicinyaga icyara nti ’mbega we, ibi nibyo nategereje’."

Amashusho y’uburyo uyu mukobwa yaririmbye mu irushanwa X Factor ryo mu Bwongereza yanyujijwe kuri ITV ku mugoroba wa Gatandatu, tariki 2 Nzeri 2017, ndetse anashyirwa ku rubuga rwa YouTube rukurikirwa n’abarenga miliyoni eshanu.

Uyu mukobwa witwa Rwanda yaririmbye imbere y’abitabiriye icyo gikorwa ndetse n’abagize akanama gatanga amanota ari bo Simon Cowell, umuririmbyi Nicole Scherzinger, Louis Walsh na Sharon Osbourne na Dermot O’Leary wari uyoboye ibirori.

Umuririmbyi w’icyamamare ku Isi, Nicole Scherzinger, yamubwiye ati "Ufite ijwi ryiza cyane, uri mwiza, kandi ufite n’ubushobozi." Simon yongeyeho ati "Uri umunyempano. Ibi ngiye kurangiza nguha ’Yego’ ngo utambuke wemye mu babikoze neza."

Benshi mu bantu bandi batari mu kanama nkemurampaka bakurikiranye imiririmbire y’uyu mukobwa bavuze ko afite impano n’umuhanga ku buryo akomeje neza muri iri rushanwa rinerekanwa nk’ikiganiro gihoraho kuri televiziyo yazagera kure ndetse akaba yanabona amanota ahagije yamugeza mu myanya y’imbere mu bitwaye neza.

Irushanwa rya X Factor uyu mukobwa yagaragayemo, ryagiye rinyuramo impano zikomeye zanyuze abakunda umuziki mu Bwongereza, muri uyu mwaka ryatangiye ku wa 2 Nzeri biteganyijwe ko rizarangira ku wa 3 Ukuboza, kuko risanzwe ribaho mu mpera za buri mwaka. Abahatana basabwa kuba bafite imyaka 14 y’amavuko mu gihe mbere basabwaga 16.

Imiririmbire ya Rwanda Shaw yatunguye benshi muri X Factor

X Factor imaze kuzamura abahanzi bakomeye ku Isi bafite impano zanyuze imitima ya benshi, abo barimo itsinda rya One Direction ryanyuzemo mu gice cya karindwi nubwo ryatsinzwe ariko byahaye abarigize amahirwe yo kwigaragaza bahuzwa bigizwemo uruhare na Cowell wari wabonye ubuhanga budasanzwe muri bo.

Abandi bahanzi bagize itsinda ry’abakobwa rizwi nka Little Mix na bo bihuje biturutse ku guhurira muri X Factor. Aba biyongeraho Leona Lewis ukomeye cyane mu Bwongereza ndetse waririmbye indirimbo yitwa ’Bleeding Love’ igakundwa bikomeye muri Amerika no ku Isi muri rusange, ibi byamufashije kugurisha kopi za album zibarirwa muri za miliyoni.

Umuririmbyikazi Leona Lewis uri mu bakomeye mu Bwongereza ni umwe mu bazamukiye muri iri rushanwa
Zayn Malik wahoze mu itsinda rya One Direction yanyuze muri iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza