Umuririmbyi Weasel yerekanye ikizungerezi yasimbuje umugore we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Kanama 2017 saa 03:10
Yasuwe :
0 1

Umuhanzi Douglas Sseguya Mayanja [Weasel] ubarizwa mu itsinda rya Goog Life yerekanye umukobwa mushya bakomezanyije urugendo rw’urukundo nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugore we bagatandukana.

Weasel na Samira barushinze mu mwaka wa 2014, babanye imyaka ibiri gusa bahita batandukana ku bw’ibibazo by’urudaca no kutumvikana byagiye bibaranga mu gihe bamaranye.

Nk’uko Big Eye yabitangaje, uyu mukobwa msuhya usigaye akundana na Weasel yitwa Talia Kassim. Uyu muhanzi yanditse kuri Instagram avuga ko ‘amukunda byihariye’ ndetse ko ashimangira ngo yamwihebeye.

Weasel yerekanye umukunzi mushya nyuma yo gutandukana na Samira Tumi, uyu batangiye gushwana abamaze igihe gito barushinze, bwa mbere bijya mu itangazamakuru ‘byavuzwe ko Weasel yarwanye na Samira amuziza ko avugana n’abandi bagabo kuri telefone’.

Muri Nyakanga 2016 bongeye gukozanyaho uyu mugore ashinja umugabo we ko ajya mu bandi bagore, mu bo yamushinjaga ko bakururana harimo Irene Ntale ndetse na Fille[wigeze kuririmbana na Bruce Melody].

Samira Tumi na Weasel batandukanye bamaze kubyarana umwana wavutse tariki ya 23 Mutarama 2015 mu bitaro bya International Hospital Kampala. Uyu mwana yabyaye ni uwa 35 w’uyu muhanzi kuko yari asanzwe afite abandi 34 yabyaranye n’abagore batandukanye.

Umukunzi mushya wa Weasel yitwa Talia Kassim
Weasel na Samira batandukanye bapfa gucana inyuma no kutumvikana mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza