Umuririmbyi w’izihimbaza Imana muri Kenya yaguze Range Rover yo guhonga Zari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gicurasi 2018 saa 04:37
Yasuwe :
1 0

Umunyamideli Zari Hassan aherutse gushyira indunduro ku rukundo rwe na Diamond Platnumz rwari rumaze imyaka itatu, yiyemeje guca inzira ze no kurera abana babyaranye ibindi akabishyira ku ruhande.

Zari udasiba kugaragaza ko yazinutswe igitsina gabo, aherutse kuvuga ko umunsi ku wundi yakira ubusabe butabarika bw’abamubwira ko bashaka urukundo no kumutetesha mu buryo bwo kumwibagiza Diamond.

Yakomeje umutsi yanga kugira umugabo n’umwe yemerera urukundo gusa hari umuhanzi wo muri Kenya witwa Ringtone Apoko [uzwi mu zihimbaza Imana] wemeye gushyira agakiza ku ruhande agatereta Zari kugeza yemeye.

Ringtone Apoko ni we mugabo watangaje bwa mbere ko ashaka gukundana na Zari akamwibagiza agahinda Diamond yamuteye ndetse nyuma y’igihe gito yahise yifotoza ari mu nka 48 z’inkwano yateguriye umuryango w’uyu mugore.

Ubu noneho, Ringtone Apoko yakajije umurego mu gushakisha uko yakwegukana umutima wa Zari. Yageze ku rwego yemera kuzatanga ibye byose ariko akegukana umutima w’uyu mugore uri mu banyamafaranga bazwi muri Uganda.

Yanditse kuri Instagram ko yamaze kugura imodoka nshya ya Range Rover Sport nshya yasohotse mu ruganda mu mwaka wa 2017 kugira ngo azayihe Zari witegura gusura Kenya muri iyi minsi.

Yanditse agira ati :

Nshuti Zari,

Ndabizi neza ko ugiye kuza muri Kenya mu gihe cya vuba uhereye none. Ndagira ngo mfate uyu mwanya nguhe ikaze mu gihugu cyanjye cyiza.

Nabonye wari wagiye mu rusengero ku Cyumweru, byaranshimishije kuko muri Yesu niho honyine utazababazwa nk’uko Diamond yabigenje. Ndakwinginze guma mu rusengero.

Uherutse kwandika kuri Instagram ko ukeneye imodoka ya Range Rover, ni byiza kandi nahise mbizirikana, niyo mpamvu nshaka ko Isi yose imenya ko nakuguriye imodoka nshya Range Rover sport 2017.

Nkwiseguyeho kuko washakaga iy’umweru ariko nabashije kugura ifite ibara ry’umukara. Ndagusabye uzagerageze ushake uburyo wazava hano ufashe urufunguro rwawe. Mu gihe uzamara muri Kenya uzambwire ikintu cyose uzakenera, nzakora ibishoboka byose bikorwe ku bwawe.

Uyu muhanzi yanditse amenyesha Zari ko yamuguriye imodoka ya Range Rover

Ringtone Apoko uzwi mu ndirimbo ‘Pamela’, amaze iminsi akubita agatoki ku kandi ko azatuza umunsi azegukana Zari ndetse yabigaragaje kenshi ku mbuga nkoranyambaga ze abwira abafana be ko azakora igishoboka inzozi ze zikaba impamo.

Zari yari aherutse kwifotoza ahagaze imbere ya Range Rover year ayiherekeza amagambo avuga ko yifuza kuyitunga bidatinze. Ibi byatumye umubare w’abagabo bamutereta wiyongera ndetse abenshi bazaga bamubwira ko bazamuha ibirenze imodoka.

Ringtone Apoko yakajije umurego mu gushakisha uko yakwegukana umutima wa Zari
Zari yavuze ko atagishaka umugabo muri iki gihe nubwo abatabarika bakomeje kumwiruka inyuma
Zari aritegura kujya muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza