Umuririmbyi ukomeye muri Senegal yafunzwe azira gutuka Perezida Macky Sall

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 9 Kanama 2017 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi ukomeye muri Senegal witwa Amy Colle Dieng yatawe muri yombi, akurikiranyweho kwifata amajwi yumvikanamo ubutumwa ’busebya Perezida w’icyo gihugu’, akayasakaza kuri WhatsApp.

Umunyamategeko w’uyu muhanzi witwa Cledor Ly yemeje ko umukiriya we ategereje kuburanishwa ku byaha aregwa ariko avuga ko uburyo yafashwemo ngo budakurikije amategeko ndetse n’ibyo ashinjwa bikaba bitumvikana agendeye ku miterere y’ururimi rwa Wolof ruvugwa muri icyo gihugu yabivuzemo.

Ibyaha umuhanzi Dieng ashinjwa birimo icyo gusebya Umukuru w’Igihugu muri Senegal gihanishwa igihano cy’igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, naho icyo gusakaza ibihuha kigahanishwa kuva ku mwaka umwe kugeza kuri itatu.

Bivugwa ko Dieng ubutumwa aryozwa yabushyize muri group y’impirimbanyi za Karim Wade [wahungiye muri Qatar], umuhungu wa Abdoulaye Wade wahoze ari Perezida wa Senegal.

Jeune Afrique ivuga ko mu majwi uyu muhanzi afungiwe, yumvikanamo avuga ko ’Umukuru w’Igihugu ari ibandi ryeruye akaba n’umunyamayeri ufunga inzirakarengane kandi witeguye gukora icyo ari cyo cyose ngo agundire ubutegetsi’.

Dieng watawe muri yombi ku itariki 3 Kanama 2017 ariko ibye bikamenyekana nyuma, mu majwi yifashe yumvikana anenga Perezida Macky Sall, akavuga ko ntacyo yagejeje kuri Senegal ndetse akamushinja kwiba amajwi mu matora aheruka muri icyo gihugu.

Umuhanzi wafungiwe gutuka Umukuru w'Igihugu muri Senegal

Uyu muhanzi ushinjwa gusebya Umukuru w’Igihugu muri Senegal yiyongereye ku bandi bantu batandukanye baherukaga gutabwa muri yombi baryozwa gufata ifoto ya Perezida Macky Sall bakayongeraho indi y’umuntu wambaye ubusa bifashishije ikoranabuhanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza