Kwamamaza

Umuririmbyi Patoranking yafungiwe ku kibuga cy’indege i Kampala

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 11:12' na Remesha Jr.


Umuhanzi ukomeye muri Nigeria Patrick Nnaemeka Okorie [Patoranking] yafungiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe mu Mujyi wa Kampala ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Kanama 2016.

Patoranking w’imyaka 26 y’amavuko, yakunzwe cyane muri Afurika mu ndirimbo ‘My Woman’ yakoranye na Wande Coal, muri iyi minsi aharawe cyane mu yitwa ‘No Kissing Baby’ yafatanyije na Sarkodie wo muri Ghana.

Mu masaha ashyira umugoroba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2016, Patoranking yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe agirana amakimbirane n’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda ari nayo mvano yo kumuta muri yombi.

Ikinyamakuru Red Pepper gitangaza ko Patoranking yafunzwe nyuma y’uko yanze ko bamusaka nk’abandi bagenzi yitwaje ko ari umuhanzi w’icyamamare. Yabanje kubazwa ibibazo birimo impamvu akoreye urugendo muri Uganda aho kubisubiza arinangira yanga no gutanga ibyangombwa bimwemerera kugenda muri iki gihugu.

Uwabonye ibi biba yagize ati “Yanze kubahiriza amategeko agenderwaho mu kwinjira mu gihugu […] Bamusabye kuvanamo ingofero ngo bamusake yanga kumvira ababishinzwe. Banze ko yinjira ahubwo bahita bamuta muri yombi ku bwo kwica amategeko nkana.”

Patoranking ngo yifuzaga ko bamwakira nk’umunyacyubahiro ku kibuga cy’indege, ntiyashakaga ko agera muri Uganda bamusatse nk’abandi bagenzi. Yivugaga kenshi ko ari we ‘Patoranking’ ariko ntibabihe agaciro.

Yafunzwe amasaha arindwi ku kibuga cy’indege gusa bigeze saa tanu z’ijoro abashinzwe umutekano bamurekuye bamwemerera kwinjira muri Uganda. Kumurekura byabayeho yatakambiye abamufashe ko ikosa ryabaye ritazongera.

Uyu muhanzi yagiye muri Uganda mu gikorwa cyo kumenyekanisha album yise ‘God Over Everything’. Amaze kuva mu gihome yagiranye ikiganiro kigufi n’abanyamakuru kuri Hotel Africana.

Album nshya ya Patoranking yayifatanyije n’abahanzi bakomeye barimo Wizkid, Elephant Man, Olamide, Phyno, Sarkodie n’abandi.

Indirimbo zigize iyi album:

1. Patoranking
2. G.O.E
3. Cheating Zone
4. Money ft. Phyno
5. Killing Me
6. This Kind Luv ft. Wizkid
7. Writing on the Wall
8. Forever
9. No Kissing Baby ft. Sarkodie
10. Mama Aboyo ft. Olamide
11. Stammerer
12. Love Town
13. Hale Hale
14. Beautiful
15. Daniella Whine ft. Elephant Man & Konshens
16. Ayinde ft. Kwam 1

No Kissing Baby- Patoranking ft Sarkodie


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved