Umuraperi Wiz Khalifa agiye kwerekeza muri Ghana

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 2 Ugushyingo 2016 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Umuraperi ukomeye muri Amerika Cameron Jibril Thomaz [Wiz Khalifa] ategerejwe muri Ghana mu minsi mike iri imbere, azahakorera ibikorwa bitandukanye bitaratangazwa mu buryo bweruye.

Wiz Khalifa wahoze ari umugabo wa Amber Rose yanditse kuri Twitter avuga ko afite amatsiko menshi yo kuza muri Afurika by’umwihariko muri Ghana. Yagize ati “Ndumva mfite amatsiko menshi yo kuzibona nageze muri Ghana…”

Yanditse atya bituma benshi mu baturage bakomoka muri Ghana bamukurikira ku rubuga rwa Twitter bamwandikira bamuha ikaze abandi bakamubwira ko iki gihugu gituwe n’abaturage bazwiho kugira umutuzo.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo “See You Again” ntiyatangaje impamvu nyamukuru y’urugendo rwe muri Ghana gusa hari amakuru atangazwa n’ikinyamakuru NY Live ko ashaka gukorerayo indirimbo ndetse ngo byashoboka akazakorerayo ibitaramo byinjiza abafana mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunane.

Ni ku nshuro ya mbere Wiz Khalifa agiye kujya muri Ghana gusa uwahoze ari umugore we Amber Rose yagiyeyo mu mwaka wa 2011 anayobora igitaramo cya Vodafone 020 Live Concert cyaririmbwemo n’abahanzi bakomeye D’Banj, Trey Songz, VIP, Stay Jay n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza