Kwamamaza

Umuraperi Bow Wow yasezeye umuziki ahabwa urw’amenyo

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 11:29' na Munyengabe Murungi Sabin


Umuraperi Shad Gregory Moss [Bow Wow] yatangaje ko agiye guhagarika umuziki akinjira muri sinema abafana bamwe bamuha inkwenene bavuga ko ‘yabivuyemo kera kuko yari amaze igihe yarazimye’.

Bow Wow yamamaye mu myaka yashize mu ndirimbo zakanyujijeho nka Let Me Hold You ft. Omarion, Bow Wow (That’s My Name), Bounce With Me, Ghetto Girls n’izindi. Yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2000 kubera album ya mbere yise ‘Beware of the Dog’.

Yanditse kuri Twitter ubutumwa bw’inkurikirane avuga ko imyaka amaze akora umuziki ihagije bityo ko yumva igihe kigeze ngo asezere ku bakunze ibihangano bye.

Bow Wow w’imyaka 29 y’amavuko, yavuze ko ahisemo gusezera yirinda ko yakuzuza imyaka 30 agikora Hip Hop nk’uko yari yarabyiyemeje mu minshi yashize.

Mu myaka amaze akora umuziki, ngo yishimiye umusaruro ukomeye yavanye mu kuririmba aho kugeza ubu yari amaze kugwiza amadolari miliyoni 20.

Bow Wow yasezeye umuziki, agiye gushyira ingufu mu gukina filime

Ati “Nahoze nifuza mu myaka yatambutse ko nahagarika umuziki mbere y’uko nuzuza imyaka 30. Ntabwo nshaka kwibona mfite imyaka 30 ngikora Hip Hop.”

Yongeyeho ati “Nakoreye miliyoni 20 muri Rap [...] Nishimiye ibintu byose nagezeho, nagiye muri White House.”

Bow Wow yatangiye umuziki afite imyaka 13 y’amavuko, icyo gihe yitwaga Lil’Bow Wow. Yavuze ko album agiye gusohora yise “NYLTH” ari yo ya nyuma mu muziki ndetse izatunganywa na Snoop Dogg wamuvumbuyemo impano bwa mbere.

Ibyo yanditse byose kuri Twitter avuga ko asezeye umuziki, benshi mu bamukurikira babisetse cyane bavuga ko yari amaze imyaka myinshi yararetse ibyo kuririmba ndetse ko ‘inganzo ye yari imaze igihe yarazimye’.

Bamuhaye urw’amenyo...

Mu 1993, Snoop yavumbuye umwana w'imyaka 6 wari ufite impano itangaje mu kurapa
Lil’Bow Wow yakanyujijeho mu myaka yashize

Bow Wow - Fresh Az I’m Iz ft. Mike Jones


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved