Umurambo wa Radio wagejejwe iwabo mu cyaro i Wakiso(Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 3 Gashyantare 2018 saa 02:29
Yasuwe :
3 0

Umuririmbyi Mowzey Radio wakunzwe muri Good Life yitabye Imana ababaza abatari bake, arashyingurwa iwabo ku ivuko mu Karere ka Wakiso kuri uyu wa Gatandatu.

Mowzey Radio ubusanzwe witwa Moses Ssekibogo yavutse muri Mutarama 1985 yitaba Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018. Asize abana batanu barimo babiri yabyaranye na Mbabazi Lilian wo mu Rwanda.

Yasomewe misa ya nyuma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare hanyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu umurambo we uvanwa i Kampala ujyanwa iwabo mu cyaro ahitwa Kagga muri Wakiso district.

Umuhango wo gushyingura Radio witabiriwe n’imbaga y’abakunzi b’umuziki, abaririmbyi bakomeye hafi ya bose muri Uganda, abaturage bo mu gace avukamo na bo bahuruye. Mu bahanzi bo mu bindi bihugu batabaye umuryango wa Radio harimo Jaguar wo muri Kenya, abo mu Rwanda barimo Dj Pius, Safi Madiba, Uncle Austin n’abandi.

Radio arashyingurwa ku isaha ya saa kumi [saa cyenda ku isaha ya Kigali], nyuma hateganyijwe igitaramo n’ibirori bitandukanye mu Mujyi wa Kampala no mu gace yakomokagamo mu kumuha icyubahiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza