Umukobwa wo muri Afurika y’Epfo yagizwe Miss Universe (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 27 Ugushyingo 2017 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Demi-Leigh Nel-Peters wari waserukiye Afurika y’Epfo mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe yambitswe ikamba mu birori byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017.

Miss Nel-Peters yagizwe Nyampinga w’Isi umwaka wa 2017 agaragirwa n’abakobwa babiri. Igisonga cya Mbere ni Miss Colombia Laura González mu gihe igisonga cya Kabiri cyabaye Miss Jamaica Davina Bennett, ibirori byo gutanga iri kamba byabereye mu Mujyi wa Las Vegas.

USA Today yatangaje ko Nyampinga Nel-Peters yahigitse abakobwa 91 yari ahatanye na bo. Uyu mwari afite imyaka 22, akaba yari aherutse guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami rya ‘Business management’ yakuye muri North-West University.

Mu gice cy’ibazwa, Nyampinga mushya w’Isi yabajijwe imbogamizi abona ibangamiye cyane igitsinagore mu bihugu bitandukanye maze asubiza ko ‘mu kazi ahenshi usanga umugore adahabwa agaciro ndetse akagenerwa umushahara muto cyane’.

Yagize ati “Urebye, ahenshi usanga abagore bahembwa 75% by’umushahara abagabo bagenerwa mu kazi kandi bakora umurimo umwe, bakanakora amasaha angana.”

Uyu mukobwa ukomoka muri Western Cape yongeyeho ati Ndahamya ntashidikanya ko ibi bidahwitse. Nizera ko twagakwiye kugira uburenganzira bungana mu kazi, abagore n’abagabo bagahembwa amafaranga angana ku Isi hose.”

Nyampinga wa Colombia ndetse n’uwa Jamaica nabo basubije neza binyura abari bagize akanama nkemurampaka. Ubwo basubizaga ibyerekeye ‘ihohotera rishingiye ku gitsina n’iterabwoba ryayogoje Isi’ nicyo gice bakuyemo amanota menshi bityo bagaragira Nel-Peters

Miss Nel-Peters ni uwa kabiri ukomoka muri Afurika y’Epfo ugizwe Miss Universe

Abakobwa 13 baje mu myanya ya mbere harimo uwo muri Thailand, Sri Lanka, Ghana, Spain, Ireland, Croatia, Great Britain, USA, Brazil, Canada, Philippines, Venezuela na China.

Miss Nel-Peters ni uwa kabiri ukomoka muri Afurika y’Epfo wambitswe ikamba rya Miss Universe, uwamubanjirije yitwa Margaret Gardiner yarihawe mu 1978.

Uyu mwari afite imyaka 22, akaba yari aherutse guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza
Yahigitse abakobwa 91 yari ahatanye na bo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza