Umukobwa wishe umukunzi yagizwe Nyampinga wa Gereza muri Kenya (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 5 Nzeri 2016 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Umukobwa witwa Ruth Kamande ufungiwe kwica umusore bakundanaga yatorewe kuba Nyampinga wa gereza y’abagore mu gihugu cya Kenya.

Ruth Kamande yafunzwe kuwa 20 Nzeri 2015, icyo gihe yari yishe umusore bakundanaga witwa Farid Ahmed mu gace ka Buru Buru. Yamwishe amuteye icyuma inshuro 22, yamuzizaga ko yasanze yandikirana n’undi mukobwa bakundanaga mu buryo buhishe.

Uyu mukobwa yatorewe kuba Nyampinga uhiga abandi bagore bose bafungiwe muri gereza ya Langata [Miss Langata Prison], yahigitse abandi bagororwa bafite ubwiza n’ubumenyi buhambaye nk’uko ikinyamakuru The Star kibitangaza.

Kamande w’imyaka 22 yavuze ko agize amahirwe yo gusubiza ubuzima bwe inyuma atazigera na rimwe agerageza kwica umuntu kuko ngo yasanze hari inzira nyinshi zo gukemuramo ibibazo kurusha uko gufata icyemezo cyo kwica.

Ati “Igihe cyose haba hari uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo kurusha uko umuntu afata icyemezo gikomeye.”

Umukobwa wo muri Tanzania witwa Tina Martin[ufungiwe gucuruza ibiyobyabwenge yabaye igisonga cya mbere] mu gihe Susan Wairimu[ufunzwe azira ubujura n’ihohotera] yabaye igisonga cya Kabiri.

Aba bakobwa batatu batsinze bari bahataniye ikamba n’abandi banyabyaha 17 batabashije gustinda ku bwo kunanirwa gusubiza neza ibibazo by’akanama nkemurampaka.

Umuyobozi wa Gereza ya Langata, Olivia Obel yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha abagore n’abakobwa bafunzwe kwishimira ko ‘ari beza nubwo bari mu gihome’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza