Kwamamaza

Umukobwa waserukiye Jamaica muri Miss Universe 2011 yapfuye

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 10:12' na Remesha Jr.


Nyampinga Shakira Martin wahagarariye Jamaica mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe mu mwaka wa 2011 yitabye Imana azize uburwayi bw’amaraso yari amaranye imyaka igera kuri itanu.

Miss Shakira Martin yashizemo umwuka mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2016, yaguye mu bitaro bya Memorial West Hospital muri Fort Lauderdale ho muri Florida.

Ikinyamakuru Jamaica Observer cyatangaje ko Miss Jamaica Universe 2011, Shakira Martin yari amaze igihe kinini yarazahajwe n’iyi ndwara y’amaraso aho yagiraga ikibazo cy’igabanuka ridasanzwe ry’amaraso agacika intege.

Nyina wa Shakira, Andrea Hall yemeje iby’urupfu rw’umukobwa we abinyujije kuri Facebook aho yanditse ati”Umukunzi wanjye Shakira Aminah yatuvuyemo ku isaha ya saa 12:28 z’ijoro, yazize ibibazo byaturutse ku burwayi yari asanganywe bw’amaraso n’ibihaha.”

Yongeyeho ati “Shakira yari indwanyi, yabayeho ubuzima bwe, ntabwo yigeze aba umucakara w’iki cyorezo. Ndakomeza mbagezeho ibijyanye n’imihango yo gushyingura, haba ibya hano muri Florida no muri Jamaica ahantu yakundaga kurusha ahandi ku Isi. Mwakoze ku bufasha, amasengesho, guhamagara kuri telefone n’ubutumwa bugufi.”

Shakira Martin w’imyaka 30 y’amavuko, yaserukiye Jamaica muri Miss Universe yabereye i Sao Paulo muri Brazil. Mu gihe yari nyampinga, yakoresheje ikamba yari afite mu kuvugira abantu bose bahuye n’ubu burwayi bwamuhitanye.

Mu gihe yamaze ari Nyampinga, yamamaje bikomeye igihugu cya Jamaica cyane cyane binyuze mu byo kwerekana imideli yakoreye muri Jamaica, Brazil, New York, Miami, Canada na Haiti.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved