Kwamamaza

Umukobwa wari kuzahagararira Kenya muri Miss World yambuwe ikamba

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 10:14' na Remesha Jr.


Nyampinga Roshanara Ebrahim wari watorewe kuzahagararira Kenya mu marushanwa y’ubwiza ya Miss World umwaka wa 2016 yambuwe ikamba ku mpamvu zitatangajwe byeruye.

Ikinyamakuru Nairobi News gitangaza ko Miss Roshanara Ebrahim yambuwe ikamba n’abategura Miss World Kenya ku bw’imyitwarire ye idahwitse ndetse ngo mu buzima bwe bwite hari byinshi byari bibangamiye igihugu ku buryo batamwemerera kugihagararira mu ruhando rw’Isi.

Ubuyobozi wa Miss World Kenya, bwasohoye itangazo rivuga ko Miss Roshanara Ebrahim yambuwe ikamba harebewe ku myitwarire ye mu buzima busanzwe gusa ntiberuye ngo bagaragaze ikosa yakoze.

Itangazo rivuga ko, Roshanara Ebrahim atemerewe guhagararira Kenya haba mu gihugu imbere no mu yandi marushanwa y’ubwiza yari yatumiwemo uhereye kuri Miss World izaba mu Kuboza 2016.

Mu gufata umwanzuro wo kumwambura ikamba, ngo harebwe amahamwe agenda imyitwarire ya Nyampinga basanga uwari wahawe ikamba yitwara mu buryo buhabanye n’uko byagakwiye kugenda.

Bagize bati “…duha agaciro gakomeye imyitwarire ba Nyampinga baba bakwiye kugira haba mu buzima bwabo bwite mu buzima bwabo bwite n’ubuzima rusange.”

Miss Roshanara Ebrahim yanditse agaragaza ko yakiranye agahinda umwanzuro w’abategura Miss World Kenya ndetse agira inama umukobwa ugiye kumusimbura ko akwiye kwitwararika.

Ati “N’akababaro kenshi, nakiriye umwanzuro w’ibiro bya Miss World Kenya, banyambuye inshingano zanjye nka Miss World Kenya 2016. Ndasaba ba Nyampinga ko bakwitwararika, ubuzima bwabo bwite ntibugire ingaruka ku kazi bakora nka Miss World Kenya.”

Yongeyeho ati “Ndifuriza uzansimbura ibyiza no kuzabona umwanya mwiza mu marushanwa ya Miss World azaba bidatinze muri uyu mwaka.”

Miss Roshanara Ebrahim agiye guhita asimburwa n’umukobwa wari wabaye igisonga cye witwa Evelyne Njambi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, byahwihwishwe ko Miss Roshanara Ebrahim ari mu rukundo n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya gusa yabyamaganiye kure avuga ko ibinyamakuru byabitangaje byari bigamije kumwanduriza izina no kumutesha agaciro.

Yari kuzahagararira Kenya muri Miss World
Mu byoza yazize ngo haba harimo gukururana n'abayobozi bakomeye mu gihugu

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved