Umukobwa wakundanye na 2Pac yashyize mu cyamunara amafoto y’ubwambure bwe

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 24 Ugushyingo 2017 saa 11:38
Yasuwe :
1 0

Nyuma y’imyaka 21 umuraperi Tupac yitabye Imana, umwe mu bakobwa bakundanye yashyize ku isoko amafoto agaragaza imyanya y’ibanga ye ashakamo amafaranga menshi.

Tupac Amaru Shakur yamenyekanye cyane ku Isi nk’umwe mu mpirimbanyi mu bakora injyana ya Hip-Hop, izina rye ryabaye ikimenyabose guhera mu 1987, urugendo arusoza mu 1996 ubwo yarasirwaga urufaya rw’amasasu mu modoka yari arimo mu ijoro ubwo yari yitabiriye umukino w’iteramakofe wahuje Bruce Seldon na Mike Tyson ku wa 7 Nzeri 1996.

Mu bihe bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga n’iz’amakuru zikomeye ku Isi, hagiye hagaragazwa amafoto y’uyu muraperi aherekejwe n’amagambo yakundaga kuvuga amugaragaza nk’umuntu waranzwe n’ibitekerezo by’ihinduramatwara. Ubu amafoto y’ubwambure bwe yatangiye kugurishwa, ibintu byatunguranye ndetse ntibivugweho rumwe.

PageSix yatangaje ko igitekerezo cyo kugurisha amafoto y’ubwambure bwa Tupac cyagizwe n’umwe mu bakobwa bakundanye utarifuje ko amazina ye atangazwa. Ayo mafoto yashyizwe mu cyamunara guhera ku wa Gatatu, tariki 21 Ugushyingo 2017, agurishwa guhera ku $15000. Yafotowe mu 1990 ubwo uyu muraperi yari ari mu bihe byiza mu muziki.

Umukunzi w’akahise wa Tupac uri kuyagurisha yagize ati "Aya mafoto y’ubwambure bwa Tupac yafashwe mu 1990 mu nzu imwe iherereye ahitwa Marin. Buri gihe nk’umuntu w’icyamamare kandi wakundaga gusetsa, yagiraga atya ukabona amanuye ipantaro bigatungura inshuti ze zikumirwa."

Yongeyeho ati "Mu ijoro rimwe ubwo Camera yendaga kuzima turi gufata amafoto n’inshuti, yarongeye arabikora! Namubwiye ko ngiye kumufotora natazamura vuba. Yahise abikora huti huti, ariko yubura amaso amwenyura ntiyagira icyo ankoraho."

Yavuze ko icyo gihe yarekuriye umurabyo kuri Tupac, amafoto yafashe ngo ayabona nk’abitse urwibutso rw’ibyishimo, imico idasanzwe no kutijena byarangaga uwo muraperi wubatse amateka mu njyana ya Hip Hop.

Usibye urwunge rw’amafoto ya Tupac yashyizwe mu cyamunara mu nzu ya Gotta Have Rock and Roll arimo hanabonekamo icyemezo cy’urupfu cya Tupac gikubiyemo amakuru y’icyishe uyu muraperi. Ni urwandiko rugurishwa guhera ku $5000.

Igitekerezo cyo kugurisha amafoto y’ubwambure bwa Tupac rugikubita cyakuruye impaka mu bantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe benshi bashyigikiye ko ababyihishe inyuma bahagarikwa kubera gushakira amaramuko mu buzima bw’ibanga bw’ibyamamare.

Urwandiko rwemeza ko Tupac yapfuye na rwo rwashyizwe mu cyamunara

Mu banenze igurishwa ry’ayo mafoto, harimo n’umupfakazi wa Big Notorious utaravugaga rumwe na Tupac. Faith Evans yabwiye TMZ ko ngo nta kidasanzwe kuko ibyo we yatangiye kubibona nk’ikibazo kuva ubwo hagurishwaga urugo rw’imodoka uwahoze ari umugabo we yarasiwemo. Ngo ntacyo amafaranga atazakoresha abantu mu minsi ya none.

Inzu ya Gotta Have Rock and Roll igurishirizwamo ayo mafoto imaze iminsi mu rubanza na Madonna nyuma y’uko ishyize ku isoko ibikoresho bwite 22 by’uwo muhanzi byatanzwe na Darlene Lutz wahoze ari inshuti ye, akiyambaza ubucamanza ngo bubakiranura.

Amafoto y'imibereho ya Tupac yabaye imari ishyushye kuri bamwe
Tupac azwi nk'umwe mu baraperi bubatse izina muri Hip Hop
Ubwambure bwa Tupac buragurishwa $15000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza