Umukobwa uzwiho kubyina atambaye ikariso yirukanwe muri Zambia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Werurwe 2018 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Umubyinnyi uzwi cyane muri Afurika y’Epfo, Zodwa Wabantu yirukanwe igitaraganya muri Zambia aho yagombaga gutaramira mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2018.

Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Zodwa Rebecca Libram azwi cyane muri Afurika y’Epfo kubera imyitwarire ye idasanzwe no kubyina yambaye mu buryo bugaragaza imyanya ye y’ibanga.

Zodwa Wabantu uzwi cyane ku bwo kubyina nta kenda k’imbere yambaye ndetse akabyereka ababa baje kumureba, yari yatumiwe muri Zambia mu gitaramo cyo kumurika album y’umwe mu bahanzi bakizamuka muri iki gihugu gusa akigerayo leta yahise imuhambiriza asubizwa iwabo muri Afurika y’Epfo.

Reuters yatangaje ko uyu mukobwa Zodwa Wabantu yirukanwe muri Zambia ku bwo kwirinda ko “yica umuco n’ingagaciro ziranga igihugu”. Leta ya Zambia yafashe umwanzuro wo kumuhambiriza nka bumwe mu buryo bwo gukumira abantu bafite umuco n’imyitwarire bitanoze.

Lucky Munakampe, umwe mu bari batumiye Zodwa Wabantu muri Zambia yemereye Reuters ko “Zodwa yahambirijwe”. Yavuze ko yahageze azanye n’indege ya Afurika y’Epfo yageze i Lusaka kuwa Gatandatu saa kumi n’imwe n’iminota 20.

Zodwa yirukanwe muri Zambia

Uyu mukobwa yari ateganyijwe mu bagombaga kubyina mu gitaramo cyateguwe n’ikompanyi yitwa Sunset Sound Production kikabera mu Mujyi wa Lusaka.

Inama y’Igihugu y’Abahanzi muri Zambia yavuze ko imibyinire y’uyu mukobwa idahesha ikuzo igihugu cyabo bityo ikaba ariyo yasabye leta ko imusubiza iwabo muri Afurika y’Epfo.

Uyu mukobwa azwiho kujya gususurutsa ibirori nta kariso yambaye ndetse akabigaragariza amaso y'abantu

Mbere yo kujya muri Zambia uyu mukobwa yari yabwiye abakunzi be abicishije ku mbuga nkoranyambaga ko atazambara ikariso ndetse ko atitaye ku bo byashoboraga kudashimisha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza