Umukobwa ushinjwa kwica Kanumba yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 13 Ugushyingo 2017 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Elizabeth Michael[Lulu] ukekwaho kwica Kanumba Steven yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo, urubanza rwe rwari rumaze iminsi ruburanishwa mu mizi mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Tanzania.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Mata 2012 nibwo Elizabeth Michael yajyanwe mu gihome nyuma y’urupfu rw’icyamamare muri sinema ya Tanzania Steven Kanumba ashinjwa kuba ari we wishe uyu musore bakundanaga. Yafungiwe igihe kigera ku mwaka muri Gereza ya Segerea nyuma aza gufungurwa by’agateganyo.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Urukiko rwisumbuye rwa Kisutu rwanzuye ko nta bimenyetso bishinja uyu mukobwa icyaha yari akurikiranyweho bityo rutegeka ko afungurwa by’agateganyo. Ubushinjacyaha bwajuririye uwo mwanzuro biza kwemezwa ko uru rubanza ruburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2017, Umucamanza Sam Rumanyika yasomye urubanza rwa Elizabeth Michael[Lulu] nyuma y’igihe cyari gishize urukiko rwumva ubuhamya bw’abamushinja n’ubwo ku ruhande rw’abamushinjura.

Imyanzuro y’urukiko igaragaza ko Lulu ari we wishe nyakwigendera Steven Kanumba wahoze ari umukunzi we ndetse yahise akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri muri gereza nyuma y’uko mu mwaka wa 2012 yari yafunguwe by’agateganyo ubutabera bukomeza gushakisha ibimenyetso uyu mukobwa ari hanze.

Uwunganira Lulu mu mategeko, Peter Kibatala yahise abwira urukiko ko ajuririye umwanzuro rwafatiye umukiriya we.

Nyuma y’isomwa ry’urubanza, nyina wa Kanumba yasohotse mu rukiko asuka amarira. Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Tanzania yavuze ko anyuzwe n’akazi urukiko rwakoze.

[N’amarira menshi] Yagize ati “Ndashimira Imana, ndashimira ubutabera kandi nkanashimira leta yanjye…” Yongeyeho ati “Umwana wanjye Steven Kanumba naruhukire mu mahoro, nimva hano ndahita njya ku irimbi nizeye ko ngiye kumushyingura akaruhukira mu mahoro.”

Ubuhamya bwa Lulu mu iburanisha riheruka

Elizabeth Michael (Lulu) yisobanuye mu buryo bwimbitse ashimangira ko nta ruhare na ruto yagize mu rupfu rwa Kanumba Steven umaze imyaka itanu atabarutse. Yavuze ko uyu musore yaguye hasi ubwo yarimo amwirukankaho biza kumuviramo urupfu.

Yagize ati “Nageze kwa nyakwigendera Kanumba nsanga ari mu cyumba cy’urwambariro, nicaye ku gitanga. Uwo munsi nashakaga gusohokana n’inshuti zanjye, narabimubwiye ansaba ko naca iwe nkamusezeraho, nibwo nahise njya iwe kumusezera”.

“Maze kugera iwe nitabye telefone hanyuma Kanumba ambaza niba ndi kuvugana n’undi mugabo turi kumwe. Yahise atangira kunkubita, yankubitaga mbona asa n’uwasinze kuko ntabwo ari kuriya nari mumenyereye. Iyo yabaga yasinze nta kintu na kimwe yatinyaga, ariko yabaga atasomye ku nzoga wabonaga afite isoni mu bantu.”

“Yakomeje kunkubita mfata umwanzuro wo kwirukanka kuko numvaga mfite ubwoba bwo gukubitwa. Yageze igihe mbona afashe umuhoro mpita mpunga. Ubwo nyakwigendera yahise agwa hasi, nahise mpamagara Seth[inshuti ya Kanumba] mubwira ko yaguye hasi agerageza guhaguruka biranga. Yambwiye ko agiye guhamagara umuganga, nahise mva aho ntinya ko Kanumba yari kuza kweguka akongera kunkubita. Nahise natsa imodoka njya kuri Coco Beach kugira ngo nsubize ubwenge ku gihe.”

Yongeyeho ati “Ngeze kuri Coco Beach nahise ntangira kwakira ubutumwa bwinshi bumbwira ko Kanumba yapfuye, nahise mpamagara Kidume nawe ni inshuti ya Kanumba mubaza ibitaro bamujyanyemo ambwira ko nguma aho ndi sinjye ku bitaro. Nahise musaba ko twahurira Bamaga ari nabwo abapolisi baje bajya kumfunga.”

Umuganga witwa Innocent Mosha wasuzumye umurambo wa Kanumba mu bitaro bya Muhimbili yabwiye urukiko ko akimara kumusuzuma ngo yasanze ubwonko busa n’ubwasagariwe ari nacyo cyatumye udutsi tumwe ducika bikamuviramo urupfu.

Uyu mukobwa yahoze ari umukunzi wa Kanumba
Lulu ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri sinema ya Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza