Kwamamaza

Umukinnyi wa filime Gabo uherutse kuza mu Rwanda yarusimbutse

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 16:07' na Remesha Jr.


Umunyatanzaniya Gabo Zigamba yakoze impanuka ikomeye ku bw’amahirwe ntiyahasiga ubuzima, ibitangazamakuru bimwe byandika amakuru ku byamamare bakwirakwije inkuru zimubika.

Gabo Zigamba aheruka kuza mu Mujyi wa Kigali muri Werurwe 2016 aho yari kumwe na mugenzi we Vincent Kigosi [Ray] ubwo bari mu birori bya Rwanda Movie Awards.

Uyu mukinnyi azwi cyane muri filime yakunzwe muri Tanzania yitwa ‘Bado Natafuta’. Yakoze impanuka y’imodoka ubwo yari ageze mu gace ka Ruaha, yari kumwe n’inshuti ze ebyiri zakomeretse bikomeye.
Gabo amaze gukora iyi mpanuka, byakwirakwijwe mu binyamakuru ko uyu mukinnyi yahise yitaba Imana gusa amaze kuzanzamuka yanditse kuri Instagram anyomoza izo nkuru.

Yanditse agira ati “Aho ikinyoma kirangirira niho ukuri gutangirira, nanjye ndashaka guhakana ibyo bihuha, ni ukuri nakoze impanuka ariko sinapfuye, mfite ububabare bukomeye imbere mu mubiri.”

Yongeyeho ko ahaye imbabazi abakwirakwije inkuru zavugaga ko yapfuye haba ku mbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru bitandukanye. Gabo ati “Mana ubababarire kuko nanjye nababariye, nizeye ko unyobora kandi ukanyitaho uyu munsi, ejo n’iteka ryose.”

Gabo na Vicent Kigosi bo muri Tanzania ubwo baheruka kuza mu Rwanda

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved