Umuhanzi Konshens yakoze ubukwe n’umukunzi we mu bwiru (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 22 Ugushyingo 2017 saa 04:02
Yasuwe :
0 0

Umunya-Jamaica Garfield Spence wabaye ikirangirire ku izina rya Konshens, yakoze ubukwe bw’ibanga n’umukunzi we w’igihe kirekire Latoya Wright, ibirori babikoze mu bwiru.

Konshens yamamaye mu ndirimbo zo mu njyana ya Dancehall nka "Bruk Off Yuh Back" yanasubiranyemo na Chris Brown, "Simple Song", "Gal A Bubble", "Turn Me On", "Do Sum’n", "Gal Ting", "The Realest Song" n’izindi.

Konshens na Latoya bashyingiranywe ku Cyumweru, tariki 19 Ugushyingo 2017. Uyu muhanzi n’umukunzi we bari baragiranye isezerano ryo kuzabana kuva mu 2014, igihe yashinze ivi akabimusaba. Basanzwe bafitanye umwanan umwe w’umuhungu bise Liam. Bamaze imyaka itandatu bakundana byeruye.

Ibirori by’aba bombi byabereye ku nkengero z’amazi mu Mujyi wa Miami. Konshens yashyize amafoto make y’ubukwe bwe na Latoya kuri konti akoresha ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ntiyigeze agaragaza abandi baba barabwitabiriye, itangazamakuru ryavuze ko bwitabiriwe n’inshuti za hafi n’abo mu miryango gusa.

Konshens yakoze ubukwe n’umukunzi we mu bwiru

Uyu muhanzi asezeranye n’umukunzi we nyuma y’igikuba cyacitse mu muryango we mu mwaka ushize, aho umuvandimwe we mukuru witwa Delus na we wari umuhanzi, yapfuye yiyahuye. Mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka Konshens yavuze ko ari ibintu atigeze abasha kwakira na rimwe ndetse bikaba byaramugizeho ingaruka zitari nziza mu bitekerezo.

Konshens warushinze mu Rwanda yibukirwa ku bihe bidasanzwe yasigiye abatuye i Kigali mu gitaramo cya East African Party yakoreye i Remera ku itariki ya 1 Mutarama 2016. Uyu Munya-Jamaica yazengurutse amahanga aririmba, ku Mugabane wa Afurika yakoreye ibitaramo muri Kenya, Afurika y’Epfo, Uganda n’ahandi.

Bamaze imyaka itandatu bakundana, Konshens yari amaze itatu yambitse umukunzi we impeta y'urukundo
Konshens na Latoya basanzwe bafitanye umwana w'umuhungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza