Kwamamaza

Umuhanzi Jaguar yajyanye se mu kigo cyita ku bazahajwe n’ibiyobyabwenge

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 08:34' na Remesha Jr.


Umuririmbyi Charles Njagua Kanyi wamamaye nka Jaguar, yafashe umwanzuro wo kujyana umubyeyi we mu kigo cyita ku bantu bazahajwe n’inzoga n’urunyurane rw’ibiyobyabwenge kiri i Nyeri.

Jaguar wakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Kigeugeu’, ‘Kio’ n’izindi, ni umwe mu bafite ubuhamya budasanzwe wanakoresheje igihe kinini ibiyobyabwenge mu mbere y’uko aba icyamamare. Na we yanyuze muri iki kigo ndetse ubumenyi n’imyitwarire afite muri iki gihe niho yabikomoye.

Mu mwaka wa 2015, Perezida Uhuru Kenyatta yamushyize mu bagize inama y’ubutegetsi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Kuva yahabwa izi nshingano yafashije benshi mu biganjemo urubyiruko ndetse babivaho burundu abandi abakurikirana umunsi ku munsi muri iki kigo.

Ikinyamakuru The Star cyandikirwa muri Kenya, cyatangaje ko Jaguar ari we wafashe umwanzuro wo kujyana se muri iki kigo nyuma y’uko yari amaze kuba umucakara w’inzoga. Ubuzima bw’uyu mubyeyi bwari butangiye kunegekara no kugana habi bityo umuhungu we amufatira imyanzuro.

Kuwa Mbere tariki ya 1 Kanama 2016, Jaguar yasuye se n’abandi bari kwitabwaho muri Serenity Spring Center kiri i Nyeri ahari umubare munini w’abiganjemo urubyiruko n’abagabo bakuze basaritswe no gukoresha ibiyobyabwenge.

Nyuma yo gusura umubyeyi we muri iki kigo, Jaguar yashyize ifoto kuri Facebook bari kumwe yandikaho amagambo agaragaza ko yasanze se yatangiye guhinduka ku buryo afite icyizere ko azataha yaravuye ku nzoga burundu.

Yanditse ati “Nasuye Serenity Spring Center, ikigo cyita ku bakoresha ibiyobyabwenge muri Nyeri ari naho data ari kwitabwaho kubera kuba imbata y’ibisindisha. Rwari urugendo rurerure yarazahajwe n’isindwe ariko nizeye ko azataha yarabiretse burundu.”

Jaguar yasuye se mu kigo cyita ku bagizwe imbata n'ibiyobyabwenge

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved