Kwamamaza

The Rock, umukire wahize abagabo bakina filime muri 2016

Yanditswe kuya 26-08-2016 saa 09:10' na Munyengabe Murungi Sabin


Umukinnyi wa filime Dwayne Douglas Johnson[The Rock] yongeye kuza imbere ku rutonde rw’abakinnyi ba film b’abagabo binjije amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi mu mwaka wa 2016.

Ni inshuro enye zikurikiranya uyu mugabo w’imyaka 44 aje imbere y’abandi. Yabaye uwa mbere muri 2014, icyo gihe yari yinjije miliyoni 75, muri 2015 nabwo yari yinjije miliyoni 80 z’amadolari. Muri 2016 nabwo yanikiye benshi mu byamamare muri sinema aho yasaruye miliyoni 64.5 z’amadolari (£48.8 m).

Yamamaye muri film Longshot , The Game Plan , The Rundown , Race to Witch Mountain , Fast & Furious, Iron Man n’izindi. Forbes yagaragaje ko amafaranga menshi yinjije yayavanye muri filime “Fast and Furious”, “San Andreas” na “Iron Man”.

Dwayne Johnson ayoboye urutonde rwa Forbes Magazine mu bagabo b’abakire bakina filime mu gihe Jennifer Lawrence ari we ari we wa mbere mu bagore na miliyoni 46 z’amadolari.

The Rock ayoboye abakinnyi ba filime basaruye amafaranga menshi muri 2016

Mu cyiciro cy’abagabo, 18 ba mbere babashije kwinjiza miliyoni 20 ku mwaka mu gihe mu bagore bana gusa ari bo babonye aya mafaranga.

The Rock akurikiwe na Jackie Chan na miliyoni 61, Matt Damon na miliyoni 55, Tom Cruise agakurikiraho (miliyoni 53) na Johnny Depp (miliyoni 48).

Jennifer Lawrence ni uwa mbere mu bagore bakina film binjije menshi

Abagabo 10 ba mbere binjije menshi:

1. Dwayne Johnson – $64.5 million
2. Jackie Chan – $61 million
3. Matt Damon – $55 million
4. Tom Cruise – $53 million
5. Johnny Depp – $48 million
6. Ben Affleck – $43 million
7. Vin Diesel – $35 million
8. Shah Rukh Khan – $33 million
8. Robert Downey Jr – $33 million
10. Akshay Kumar – $31.5 million

Abagore 10 ba mbere binjije menshi muri 2016:

1. Jennifer Lawrence – $46 million
2. Melissa McCarthy – $33 million
3. Scarlett Johnsson – $25 million
4. Jennifer Aniston – $21 million
5. Fan Bingbing – $17 million
6. Charlize Theron – $16.5 million
7. Amy Adams – $13.5 million
8. Julia Roberts – $12 million
9. Mila Kunis – $11 million
10. Deepika Padukone – $10 million


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved