Snoop Dogg yarashe Trump anamufungisha iminyururu mu mashusho y’indirimbo ye nshya

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 14 Werurwe 2017 saa 03:21
Yasuwe :
3 0

Umuraperi Cordozar Calvin Broadus, Jr. [Snoop Dogg] uri mu bahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakunze kugaragaza ko badashyigikiye Donald Trump, yasohoye amashusho amwibasira mu buryo bukomeye ntibyavugwaho rumwe.

Snoop Dogg ni umwe mu baraperi bamaze igihe kirekire bakora umuziki muri Amerika, yatangiye kumenyekana guhera mu 1992. Mu ndirimbo zacuranzwe henshi yakoze harimo iyitwa ’Drop It Like It’s Hot’, ’Sexual Eruption’ yaciye ibintu muri 2008 ikanamuhesha igihembo cya Grammy Award n’izindi.

Uyu muraperi wanakunze kuvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge bikomeye, akomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ryo muri Amerika nyuma y’aho asohoye amashusho y’indirimbo yise ’Lavender’ amugaragaza arasa ikibumbano cya Perezida Donald Trump akanamufungisha iminyururu.

Ni indirimbo Snoop Dogg yakoze yibanda ku kuvuga ku bijyanye no kwirukana abimukira byifashishijwe na Donald Trump ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida, abanza kubinenga anavuga ko ari yo turufu yatumye atsinda. Yanagarutse ku buryo muri iki gihe abashinzwe umutekano muri Amerika bashobora kurasa umuntu agapfa ntibabiryozwe, anavuga ku kababaro k’abanywi b’urumogi ngo bafungwa imyaka iri hagati ya 20 na 30 n’ibindi bitandukanye.

Jesse Wellens watunganyije iyi ndirimbo yavuze ko iyo yitegereje asanga ibintu byaradogereye ku Isi, yongeraho ko yahoze ari umupolisi mu gihe kingana n’imyaka itandatu bityo ko we nk’uwabinyuzemo bimworoheye kumenya neza amabi bakora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro Snoop Dogg yagiranye na Billboard, abajijwe icyo yatekerezaga yandika iyi ndirimbo, yagize ati "Gukora indirimbo ntabwo byari ibidasanzwe ahubwo byari iby’ukuri, ukuri kw’ijwi ry’abaturage badahabwa ijambo. Ntabwo Jesse [wamufashije kuyitunganya] ari we wambwiye gukora ibyo niyumvamo muri iyi ndirimbo, gusa hari bimwe yavuze byahagurukije uko niyumva bituma nshaka kubyandikaho."

Yavuze ko hari ibibazo byinshi yavugaho umunsi ugashira, yongeraho ko bifuje kubanza kuvuga kuri bijyanye na Polisi yo muri icyo gihugu, Perezida wacyo ndetse n’ibindi bibazo biri mu buzima muri rusange.

Snoop Dogg yarashe Trump anamufungisha iminyururu mu mashusho y'indirimbo ye nshya

Indirimbo ’Lavender’ ngo yakozwe biturutse ku iyicwa ry’umwirabura witwa Philando Castile warashwe ubwo yagendaga mu isangano ry’imihanda irimo amatara agenzura imodoka bigakurura imvururu n’imyigaragambyo yarangiye ba mudahushwa batazwi barashe abapolisi 11, hagapfamo 4.

Yasoje avuga ko adakeneye ibisubizo by’ibibazo yibajije muri iyo ndirimbo byaba ibiturutse muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa Perezida Trump utaragira icyo anabivugaho, gusa ntiyatangaje impamvu yarashe ikibumbano cya Donald Trump mu mashusho y’iyi ndirimbo ye.

Marco Rubio wari mu bahatanye na Donald Trump hashakishwa uwahagararira ishyaka ry’aba-Republicains mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika, yavuze ko uyu muhanzi yarenze umurongo ndetse amusaba kwigengesera mu byo akora.

Uyu Musenateri ukunze no kuvuga ko akunda injyana ya Hip-Hop yabwiye ikinyamakuru TMZ ati "Snoop ntiyagakwiye kuba yarakoze biriya... Murabizi, twagiye tugira ba Perezida bishwe muri iki gihugu, ku bw’ibyo ikintu cyose nka kiriya ni icyo kwitondera cyane."

Yakomeje ati "Ntekereza ko rimwe na rimwe abantu bashobora kugira ibyo batumvikanaho gusa muba mukwiye kwitondera cyane ibintu nka biriya, umuntu runaka ufite ibitekerezo bipfuye ashobora kubona biriya bikamukanguramo igitekerezo kibi cyane, bikatugeza ku bibazo bikomeye. Ntabwo rero ndiyumvisha neza icyo Snoop yatekerezaga, gusa yari akwiye no gushungura akareba no kuri iyi ngingo."

Kuva mu 1865, kugeza ubu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagize ibihe bidasanzwe by’aba Perezida bane bishwe barashwe, abandi barusimbutse inshuro zitari nke. Mu bishwe barashwe harimo Abraham Lincoln, James A. Garfield, William McKinley na John F. Kennedy usanzwe ufatwa nk’ikitegererezo kuri Donald Trump.

Snoop Dogg mu mashusho y'indirimbo 'Lavender' akomeje kutavugwaho rumwe
Marco Rubio uri mu bahatanye na Donald Trump yiyamamariza guhagararira aba-Républicains yamaganye amashusho yakozwe na Snoop Dogg

BADBADNOTGOOD, "Lavender" (Nightfall Remix) ft. Kaytranada & Snoop Dogg


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza