Serena Williams yarushinganye n’umuherwe Alexis Ohanian (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ugushyingo 2017 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Serena Jameka Williams kabuhariwe mu mukino wa Tennis yarushinganye n’umukunzi we Alexis Ohanian nyuma y’imyaka ibiri yari ishize bakundana.

Serena Williams na Alexis Ohanian barushinze kuwa Kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017. Ni nyuma y’iminsi mike bibarutse umukobwa wavukiye mu bitaro byitwa St Mary mu Mujyi wa West Palm Beach wo muri Leta ya Florida, yavutse tariki 31 Kanama 2017.

Uyu mugore wakunze kuza ku isonga mu bakina umukino wa Tennis ku Isi, yarushinganye n’umugabo w’umuherwe witwa Alexis Ohanian uri mu bashinze ikigo cya Reddit kiri mu bikomeye mu ruhando rw’ikoranabuhanga. Alexis ni na we se wa Alexis Olympia Ohanian Jr.

Serena Williams na Alexis Ohanian bakoreye ubukwe ahitwa Contemporary Arts Center muri New Orleans, ibirori byabo byatashywe n’inshuti zabo za hafi zibarirwa muri 250.

Mu byamamare byatashye ubukwe bwa Serena Williams na Alexis Ohanian harimo umuraperi Jay Z n’umugore we Beyonce, Kim Kardashian, Eva Longoria n’umugabo we José Bastón, hari kandi umukinnyi wa Tennis Caroline Wozniacki na fiancé we David Lee ukina muri NBA.

Ubukwe bwabo bwabanjirijwe n’undi mugoroba wo gusangira wabaye kuwa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2017. Serena n’umukunzi we basangiriye n’inshuti zabo muri restaurant yitwa Emeril Lagasse. Muri uko gusangira hari inshuti zabo , Colton Haynes na Cynthia Erivo.

Serena Williams ubwo yari atwite yitegura kubyara

Williams w’imyaka 36 n’umugabo we Alexis Ohanian w’imyaka 34, bari bamaze umwaka bambikanye impeta y’urukundo. Uyu muherwe yasabye Serena Williams ko yazamubera umugore mu Ukuboza 2016.

Serena Williams arushinze nyuma y’iminsi atangaje ko muri Mutarama 2018 azasubira mu kibuga akongera gukina Tennis mu irushanwa rya Australian Open nyuma y’igihe yarafashe ikiruhuko cyo kubyara cyatumye asubira inyuma ku rutonde rw’abayoboye.

Serena Williams na Alexis Ohanian bari bamaze imyaka ibiri bari mu rukundo

Amwe mu mafoto y’ubukwe...

Agace bakoreyemo ubukwe imihanda yari yafunzwe
Kim Kardashian akigera muri New Orleans ahabereye ubukwe
Caroline Wozniacki na fiance we David Lee
Ciara, La La Anthony na Kelly Rowland
Kim Kardashian ubwo yageraga kuri Contemporary Arts Center muri New Orleans
Umuryango w'aba-Knowles, Nyina wa Beyonce (Tiny wicaye inyuma iburyo) n'umukunzi we mushya Richard Lawson (wicaye inyuma ibumoso)
Umuririmbyi Ciara
Eva Longoria na Jose Bastion
Colton Haynes wamamaye muri Teen Wolf
Ubukwe bwatashywe n'abatarenga 250
Umunyamideli Selita Ebanks
Caroline Wozniacki na fiance we David Lee
Umushyitsi wese watashye ubu bukwe yahawe igikombe giteye gutya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza