Kwamamaza

Se wa Chameleone yunze ubumwe na Bobi Wine udacana uwaka n’abahungu be (Amafoto)

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 08:36' na Remesha Jr.


Gerald Mayanja umubyeyi wa Jose Chameleone, Pallaso , AK47 na Weasel yifatanyije na Bobi Wine mu mushinga afite wo gufasha abatishoboye no kwita ku bababaye.

Kuri uyu wa 20 Kanama 2016, Bobi Wine wiyita ‘Ghetto President’ , yakoze igikorwa cyo gukusanya inkunga y’amafaranga azifashishwa mu kubaka igice kizajya kivurirwamo indembe muri Nkozi Hospital biherereye muri Masaka.

Yafashijwe n’abayobozi bakomeye barimo ab’inzego z’umutekano, aba Kiliziya Gatolika ndetse by’umwihariko Gerald Mayanja yari ahari mu gihe abahungu be Pallaso, Weasel na Chameleone batajya imbizi n’uyu muhanzi.

Igikorwa ‘Save Nkozi’ cyabereye kuri Pope Paul IV Memorial Hotel iherereye ahitwa Ndeeba mu Mujyi wa Kampala. Bobi Wine n’abamufashije bogeje imodoka banakusanya andi mafaranga bazagenera ibitaro bya Nkozi kugira ngo bizabone ubushobozi bwo kubaka ikindi gice kigenewe indembe.

Bobi Wine yakozwe ku mutima na Mzee Gerald Mayanja waje kwifatanya na we ndetse yamushimiye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Yanditse agira ati “Byari bishimishije muri iki gitondo mu gikorwa cya ‘Save Nkozi Charity Car Wash’ hamwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Kampala Dr. Cyprian Kizito Lwanga, Mzee Gerald Mayanja (se wa Chameleon), Afande Kirumira n’abandi benshi, abanyapolitiki n’abihaye Imana.”

Bobi Wine umaze iminsi yihaye intego yo gukusanya inkunga izafasha ibitaro bya Nkozi anafite umugambi wo kwinjira muri Guverinoma ya Uganda akaba umwe mu badepite. Aherutse gusubira mu ishuri kugira ngo yihugure mu bijyanye n’amategeko.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved