Sauti Sol ihatanye mu byiciro bibiri mu bihembo bya MTV Africa Music Awads

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 22 Nzeri 2016 saa 02:28
Yasuwe :
0 0

Itsinda rya Sauti Sol riherutse kuza gukorera igitaramo i Kigali ryatowe mu byiciro bibiri ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya MTV Africa Music Awads bigenerwa abahanzi bagize abandi muri Afurika.

Urutonde rw’abahataniye ibihembo bya MTV MAMA umwaka wa 2016 rwatangajwe ku mugaragaro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nzeri 2016. Wizkid, Cassper Nyovest, AKA na Sauti Sol bari imbere mu bahataniye ibihembo byinshi.

Sauti Sol iherutse gukora igitaramo gikomeye mu Rwanda iri mu cyiciro cy’itsinda rya muzika ryahize ayandi no mu ndirimbo zahuje abahanzi zakunzwe cyane muri uyu mwaka. Iki cyiciro cy’indirimbo yahuriweho bakigezemo ku bwa “Unconditionally Bae” bakoranye na Ali Kiba.

Diamond Platnumz uri mu ba mbere basigaye bikubira ibihembo byinshi muri Afurika yatoranyijwe mu cyiciro kimwe cy’umuhanzi mwiza w’umugabo [Best Male] ahatanye n’abahanzi barimo AKA (South Africa), Black Coffee (South Africa), Patoranking (Nigeria) na Wizkid (Nigeria).

Uyu mwaka ibirori byo gutanga MTV Africa Music Awards bizaba biyobowe n’umunyarwenya ukomeye muri Afurika y’Epfo Trevor Noah. Ibirori bizaba kuwa 2 Ukwakira 2016 ahitwa Hard Rock Café mu Mujyi wa Lagos.

Best Male

AKA (South Africa)
Black Coffee (South Africa)
Diamond (Tanzania)
Patoranking (Nigeria)
Wizkid (Nigeria)

Best Live

Cassper Nyovest (South Africa)
Eddy Kenzo (Uganda)
Flavour (Nigeria)
Mafikizolo (South Africa)
Stonebwoy (Ghana)

Best Group

Mi Casa (South Africa)
Navy Kenzo (Tanzania)
R2bees (Ghana)
Sauti Sol (Kenya)
Toofan (Togo)

Best Collaboration in partnership with Absolut

AKA feat. Burna Boy, Khuli Chana & Yanga – “Baddest” (South Africa/Nigeria)
DJ Maphorisa feat. Wizkid & DJ Bucks – “Soweto Baby” ((South Africa/Nigeria)
Nasty C feat. Davido, Cassper – “Juice Back Remix” (Nigeria/South Africa)
Patoranking feat. Sarkodie – “No Kissing” (Nigeria/Ghana)
Sauti Sol feat. Alikiba – “Unconditionally Bae” (Kenya/Tanzania)

Best Hip Hop in association with MTN

Emtee (South Africa)
Kiff No Beat (Ivory Coast)
Olamide (Nigeria)
Riky Rick (South Africa)
Ycee (Nigeria)

Best Pop/Alternative

Desmond & The Tutus (South Africa)
LCNVL (South Africa)
Shekinah (South Africa) / Kyle Deutsch (South Africa)
Timo ODV (South Africa)
Tresor (DRC)

Best Lusophone

C4 Pedro (Angola)
NGA (Angola)
Lizha James (Mozambique)
Nelson Freitas (Netherlands/Cape Verde)
Preto Show (Angola)

Personality of the Year in association with DStv

Caster Semenya (South Africa)
Linda Ikeji (Nigeria)
Pearl Thusi (South Africa)
Pierre Emerick Aubameyang (Gabon)
Wizkid (Nigeria)

Best International

Adele (UK)
Beyoncé (USA)
Drake (Canada)
Future (USA)
Rihanna (Barbados)

Wizkid na we uherutse kuza mu Rwanda, ni we uhatanye mu byiciro byinshi
Sauti Sol iri mu byiciro bibiri muri ibi bihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza