Rihanna yerekanye imideli mu buryo butamenyerewe muri New York Fashion Week (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 11 Nzeri 2017 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Robyn "Rihanna" Fenty umaze igihe ari mu bakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamuritse imideli mu buryo bwatunguye benshi mu bitabiriye icyumweru cyahariwe imideli mu Mujyi wa New York.

Ibirori bisa n’ibiyoboye uruganda rw’imideli ku Isi, New York Fashion Week bigiye kumara icyumweru bibera mu Mujyi wa New York. Byatangijwe ku wa Kane tariki ya 7 Nzeri bikaba biteganyijwe ko bizasozwa ku wa Gatatu w’iki cyumweru, tariki 13 Nzeri 2017.

Rihanna wakunze no gukora ibikorwa byo kumurika imideli mu bihe bitandukanye no kwamamariza ibigo bikomeye ku Isi biyikora yagaragaje imideli mishya mu ruhererekane rw’iya Puma ikunze kwifashishwa n’abakora siporo cyangwa abarimba.

Mu kumurika iyo mideli, Rihanna yatunguranye agaragara atwawe n’umumotari ahari hashashe umucanga w’iroza ugaragaza imisozi. Abiyerekanye mu gihe yari uyu muhanzi yari yahariwe bose bari bambaye imyenda ya Puma irimo n’iharawe ku migabane itandukanye muri iyi minsi.

USA Today yatangaje ko ibi Rihanna yabikoze abifashijwemo n’umugabo witwa Tom Ford uzwi mu gutegura imitako wabiteguye mbere y’iminsi ngo igikorwa nyirizina n’umunsi we mu kumurika imideli muri New York Fashion Week ugerweho.

Abamotari bari baherekeje uyu muhanzi bakoze imyiyereko yishimiwe n’abakurikiranye icyo gikorwa ndetse itera bamwe ubwoba bitewe n’udushya tumenyerewe mu masiganwa yo mu misozi twerekanywe bigatuma umwanya Rihanna yahawe wo kumurika imideli ufatwa nk’uwagaciro kuko ibyawukozwemo byari bitarakorwa muri New York Fashion Week.

Iki gikorwa cyo kumurika imyambaro cya Rihanna n’abanyamideli batandukanye bari bamuherekeje cyakurikiwe n’ibyamamare birimo Ashley Graham, Cardi B, Whoopi Goldberg, Ty Dolla $ign, Big Sean, Jhene Aiko, Joey Bada$$ n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye bazwi mu ruhando rw’imyidagaduro muri Amerika.

Rihanna yamuritse imideli ya Puma muri iki gikorwa cyabereye ahitwa Park Avenue Armory muri Upper East Side, New York, nyuma y’igihe gito ashyize ahagaragara ubwoko bw’ibizwi nk’ibirungo binogereza ababyize mu bwiza akabyita ’Fenty Beauty’.

Rihanna asanzwe ari umwe mu baririmbyikazi bazwi muri Amerika no ku Isi muri rusange, mu ndirimbo zirimo "Umbrella" yafatanyije na Jay Z wamuzamuye mu muziki, iyitwa "Te Amo", "Diamonds", "Where Have You Been", izo yasohoye kuri album iheruka yise "Anti" n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza