Rihanna yanditse amateka mu bagore bacuruje kurusha abandi mu Isi y’umuziki

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 12 Werurwe 2018 saa 02:03
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Robyn "Rihanna" Fenty yaciye agahigo aba umuhanzikazi wa mbere wacuruje kopi miliyari ebyiri z’indirimbo kuri Apple Music ku Isi, akurikiwe n’abandi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rihanna yakoze indirimbo nyinshi zamenyekanye zigakundwa nka ’Umbrella’ yafatanyije na Jay Z wanamuzamuye mu muziki, iyitwa ’Te Amo’, ’Diamonds’, ’Where Have You Been’ n’izindi. Mu minsi ishize aherutse gushyira ahagaragara album ye nshya yise ‘Anti’.

Uyu muhanzi yamaze kwandika amateka mashya mu ruhando rw’abandi bagore bakora umuziki ku Isi. Apple Music yatangaje ko ku munsi mpuzamahanga wahariwe umugore ku Isi, Rihanna yujuje abantu miliyari ebyiri bayumviyeho indirimbo akora.

Yishimiye iyi ntsinzi abinyujije mu mashusho yashyize kuri Instagram, agaragaza umwana ubyinana umunezero n’imbaraga, ati "Nkimenya ko ari njye wabaye umugore wa mbere warengeje miliyari ebyiri z’abumvise umuziki wanjye kuri Apple Music! Imana ni nziza cyane!"

Iyi ntambwe yateye mu muziki yiyongereye ku bindi bikorwa bye bimaze iminsi byaguka birimo uruganda rwe rukora imyambaro y’imbere yahuje n’imikoranire afitanye na Puma bikabyara icyitwa FENTYXPUMA kizasohora ibicuruzwa bya mbere ku itariki 15 Werurwe 2018.

Umubare w’abumviye umuziki wa Rihanna kuri Apple Music wazamuwe na zimwe mu ndirimbo ze zirimo "Needed Me", "Too Good" yakoranye na Drake", "Lemon" yasohoye mu ntangiriro z’uyu mwaka, "Loyalty" yahuriyemo na Kendrick Lamar, "Wild Toughts" yakoranye na Dj Khaled, "Love on the Brain" n’izindi.

Rihanna ku rutonde rw’abagore bari imbere mu kugira umuziki wumvwa cyane kuri Apple Music akurikiwe na Taylor Swift (2), Beyoncé (3), Ariana Grande (4), Adele (5), Sia (6), Lana Del Rey (7), Selena Gomez (8), SZA (9), Lady Gaga (10), Katy Pery (11), Nicki Minaj (12), Halsey (13), Demi Lovato (14) na Fifth Harmony (15) ifite agahigo ko kuba itsinda ry’abahanzikazi ba mbere bafite umuziki wacuranzwe na benshi.

Rihanna akurikiwe na Taylor Swift na Beyonce

Urutonde rw’abahanzikazi 20 bagaragajwe na Apple Music nk’abafite umuziki wakunzwe cyane kuri porogaramu yayo rusozwa na Pink (16), Kehlani (17), Mariah Carey (18), Little Mix (19) na Miley Cyrus (20).

Rihanna afite inkomoko mu birwa bya Barbados, yatangiye kuririmba afite imyaka 15, atsinda irushanwa ryari ryateguwe n’umugabo witwa Evan Rodgers utunganya umuziki ari na we wamugejeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma yaje gutangira kurambagizwa n’inzu z’ibikomerezwa mu zitunganyiriza umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atangira kuba icyamamare ubwo yafashwaga na Jay Z.

Amateka avuga ko mu mabyiruka ye yagizweho ingaruka zikomeye n’imibanire ya nyina na se wabataye uyu mukobwa afite imyaka 14 yonyine ku buryo yafashe icyemezo cyo kwinjira mu muziki biturutse ku bibazo yabonaga mu muryango we. Se wa Rihanna witwa Ronald Fenty yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge mu buryo bukomeye.

Rihanna aritegura kumurika imyambaro mu mikoranire ya FENTY x PUMA
Itsinda rya Fifth Harmony niryo ry'abagore riza imbere y'andi mu kugira umuziki wumvwa cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza