Ray C yandagaje Hamisa Mobeto amwita ‘uburozi’ bwasenye urugo rwa Zari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nyakanga 2018 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Intambara ikomeye n’ibitutsi hagati Ray C na Hamisa Modeto yakajije umurego, uyu muhanzi yatutse mu buryo bukomeye mugenzi we amwita ‘uburozi’ bwatumye Zari The Boss yahukana.

Hamisa Mobeto usanzwe azwi cyane mu mashusho y’indirimbo n’ubushabitsi muri Tanzania, yavuzwe kenshi mu nkuru z’ubushyamirane ahanganye na Zari wahoze ari mukeba we; ubundi agacishamo agakozanyaho na nyina wa Diamond bangana urunuka.

Ubushyamirane n’intonganya hagati ya Zari na Hamisa Mobeto bwatangiye kuvuga mu itangazamakuru nyuma ya tariki ya 19 Nzeri 2017 ubwo Diamond yemereye mu itangazamakuru ko yabyaranye n’uyu munyamideli, nyuma gato biza kurangira uyu muhanzi atandukanye na Zari umushinja ‘kuba umugabo gito’.

Ibibazo bw’ubushyamirane kuri Hamisa Mobeto byahinduye isura, ubu noneho yakozanyijeho na Ray C wamwibasiye mu buryo bukomeye amushinja kuba intandaro y’isenyuka ry’umubano wa Zari na Diamond. Yamuvuzeho byinshi bibi amugereranya n’umugore w’inshoreke kandi w’umunyarugomo ubereyeho gusenya ingo z’abandi.

Iyi ntambara ijya gutangira, Ray C wo muri Tanzania yatangiye yibasira umufana washyize kuri Instagram amafoto y’imyenda iboneka mu iduka rya Hamisa Mobeto anashishikariza abantu kujyayo bakihahira ibidahenze maze uyu muhanzita ahita yandikaho ko iyo myenda ari ‘fake’ ndetse ko ikorerwa mu Bushinwa bityo abuza abantu kuyigura.

Ibyo Ray C yanditse byarakaje cyane Hamisa Mobeto na we ahita yandika agaragaza ko yasagutswe n’umujinya agira ati “Umugore mugenzi wawe arashinga ubucuruzi, nk’aho wakamushyigikiye wowe uhisemo kumutuka no kumuca intege.”

Hamisa Mobeto yumvaga ahamije Ray C, ndetse benshi mu barwanashyaka be [bazwi nka Team Mobeto] bahise badukira uyu muhanzi baramutuka banamwibutsa uburyo umuziki wamunaniye ahubwo ko icyo azi ari ukunywa ibiyobyabwenge.

Ray C ntiyaripfanye, yahise asubiza Hamisa Mobeto amubwira ko ‘ari umugore w’ikirumbo wasenye urugo rwa Zari’ ku bwo kwivanga mu buzima bwa Diamond. Yamubwiye amagambo menshi yiganjemo kumucyurira no kumwibutsa ko ari umuntu mubi cyane.

Yagize ati “Inshuti nkawe, uri uburozi bubi. Uraburana uvuga ko basenye ubucuruzi bwawe ariko ukirengagiza ko wasenye urukundo rw’undi muntu.”

Uyu muhanzi akimara kwandika aya magambo byacubije Hamisa Mobeto ndetse ntiyongera kugira ikindi yandika gusa abambari be bakomeje kwisukiranya bagaragaza ukutishimira Ray C na we wari wariye karungu.

Mobeto watukanye na Ray C, yakunze kwibasira mu buryo bukomeye mukeba we Zari, hari n’igihe yigeze kumwandikira amubwira ko atahangana n’umugore wanegakariye mu gukina filime z’ubusambanyi undi na we amusubizanya uburakari bwinshi.

Hamisa Mobeto yibasiwe bikomeye na mugenzi we Ray C
Ray C yandagaje Hamisa Mobeto amwita ‘uburozi’ bwasenye urugo rwa Zari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza