Kwamamaza

Ragga Dee yagizwe Ambasaderi wa Uganda mu Burundi

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 08:28' na Remesha Jr.


Daniel Kazibwe [Ragga Dee] uherutse gutsindwa amatora ku mwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, yagizwe Ambasaderi wa Uganda mu gihugu cy’u Burundi.

Ragga Dee yamamaye muri Uganda, yanakunzwe cyane ahagana mu mwaka wa 2005 ubwo yakoraga indirimbo zimwe zagiye zimenyekana cyane nka “Ndigida”, “Oyagala Cash” n’izindi.

Nyuma yo gutsindwa amatora ku mwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, Ragga Dee yakomeje umubano n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu kugeza ubwo bamushakiye umwanya mu butegetsi nk’uwagize uruhare mu kwamamaza Perezida Museveni mu matora aheruka.

Muri Gicurasi 2016, byatangajwe ko Perezida Museveni yari yemereye Ragga Dee kumuha inshingano zo guhagararira Uganda mu Buyapani gusa amakuru mashya ahari yemezwa na Big Eye avuga ko uyu muhanzi yamaze kwimukira mu Burundi aho agiye guhagararira igihugu cye.

Ragga Dee n’umuryango we ngo baherutse kwimukira i Burundi aho uyu muhanzi agiye gukomereza ikindi cyiciro cy’ubuzima nk’umwe mu bayobozi b’igihugu.

Ragga Dee wo mu ishyaka rya NRM yagizwe Ambasaderi

Ragga Dee ngo yabanje kugirana ibiganiro na Salim Saleh, umuvandimwe wa Perezida Museveni ari na we mujyanama we mu bya gisirikare. General Salim Saleh ngo ni we wavuganiye uyu muhanzi ku Mukuru w’Igihugu amusabira guhabwa umwanya mu nzego z’ubutegetsi.

Mu matora y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, Ragga yari umukandida wari uhagarariye Ishyaka NRM ,riri ku butegetsi muri Uganda, yatsinzwe na Erias Lukwago w’imyaka 45 ari na we wari usanzwe ayobora Umujyi wa Kampala.

Mu minsi yashize, byavuzwe ko Ragga Dee yagombaga kuba Ambasaderi wa Uganda mu Buyapani
Ragga Dee yamamazaga Perezida Museveni mu matora

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved