Radio & Weasel barishyuzwa indishyi ingana na miliyari y’amashilingi n’uwo bise umurozi

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 10 Kanama 2017 saa 05:44
Yasuwe :
0 0

Radio na Weasel bagize itsinda rya Goodlyfe ryo muri Uganda, batumijwe mu rukiko kubera icyaha cyo gushinja uburozi Jeff Kiwanuka wahoze ari umujyanama wabo.

Uru rubanza ruturuka kuri mashusho magufi aba bahanzi bashyize kuri Facebook mu mwaka ushize, bavuga ko bafite ibimenyetso ko Jeff Kiwanuka akoresha amarozi ndetse ko imbaraga zose afite azivana mu bapfumu. Icyo gihe banamushinje uruhare mu rupfu rwa Ak 47 wari umuvandimwe wa Weasel.

Ikinyamakuru Uganda Online cyanditse ko Radio na Weasel bongeye guhabwa impapuro zibahamagaza ku rukiko ngo bisobanure ku byaha baregwa na Jeff Kiwa nyuma y’aho umwe muri bo atangaje ko uyu mugabo ngo atanga ubuzima bwa benshi bagapfa ashakisha icyatuma yamamara akanagwiza amafaranga.

Impapuro zitumiza Radio na Weasel mu nkiko zanditseho ko bagomba kwitaba kuri uyu wa Kane, tariki 10 Kanama 2017, nyuma y’aho izo bari bahawe mbere zabasaba kuhagera ku itariki 31 Nyakanga 2017, ariko bakabitera umugongo.

Jeff Kiwa uyobora Team No Sleep irimo Sheebah muri iki gihe yandikiye inkiko asaba ko yahabwa indishyi z’akababaro zingana na miliyari y’amashilingi kubera kwitwa umurozi, agahamya ko ibyo byamugizeho ingaruka zirimo kubonwa nabi na rubanda.

Jeff Kiwa wishyuza miliyari y'amashilingi Radio & Weasel kubera kumwita umurozi

Usibye Jeff Kiwa wifuza miliyari y’indishyi z’akababaro kuri aba basore, Radio ubwe arishyuzwa andi mafaranga angana na miliyoni 50 z’amashilingi n’umu-Dj yajugunyiye mudasobwa muri piscine mu minsi ishize, akavuga ko ibyari biyibitseho bifite agaciro kenshi.

Ibi bibaye mu gihe iri tsinda ryitegura gukora igitaramo kidasanzwe bazakorera ahitwa Kyadondo Rugby Grounds, mu Mujyi wa Kampala, ku itariki 3 Ugushyingo 2017, aho rizaba ryizihiza isabukuru y’imyaka icumi rimaze mu muziki.

Aba bahanzi mu mwaka ushize bise umurozi uwahoze ari umujyanama wabo
Radio & Weasel baritegura kwizihiza imyaka 10 bamaze bakora umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza