R. Kelly yarezwe n’undi mukobwa amushinja kumusambanya akamwanduza indwara

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 17 Mata 2018 saa 06:41
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’ikirangirire ku Isi mu njyana ya RnB, Robert Sylvester "R" Kelly, yashyizwe mu majwi n’undi mukobwa uvuga ko bakundanye akamwanduza indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

R. Kelly wakanyujijeho mu myaka yatambutse mu ndirimbo zirimo iyitwa "I Believe", "Happy People”, n’izindi nyinshi yaherukaga kumvikana cyane mu birego byavugaga ko yashinze agatsiko gafata bugwate abangavu akabakoresha ubusambanyi yitwaje iturufu yo kuzabagira abantu bazwi.

BBC yatangaje ko uyu muhanzi akurikiranywe mu kindi kirego aregwamo n’umukobwa [utatangajwe amazina] kumwanduza "nkana" indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina ubwo bari bahuriye mu Mujyi wa Dallas.

Mu kirego cy’uyu mukobwa ashinja R. Kelly ko yashatse kumwinjiza mu gatsiko yashinze k’abakorana ubusambanyi. Ishami rya Polisi mu Mujyi wa Dallas ryatangaje ko rikomeje iperereza ku bishinjwa uyu muhanzi.

Mu itangazo ryasohowe mbere y’ikiganiro n’itangazamakuru giteganyijwe ku wa Gatatu w’ik Cyumweru, Lee Merritt wunganira mu mategeko umukobwa ushinja R. Kelly, yavuze ko ubwo bagiranaga umubano ushingiye ku mibonano mpuzabitsina yari afite imyaka 19 y’amavuko gusa.

Yakomeje ashinja R. Kelly kurangwa n’ibikorwa by’ubushukanyi ashora ku bangavu ndetse avuga ko umukiriya we kimwe n’abandi yamuhaye ibisindisha n’ibiyobyabwenge bitemerewe abadafite imyaka y’ubukure.

Yagize ati "Umubano wabo wamaze amezi 11, muri icyo gihe cyose, umukiriya wacu yakorerwagaho ibyaha by’amoko yose abikorewe na R. Kelly. Birimo ariko bitarangiriye ku gukoreshwa binyuranyije n’amategeko, guhabwa ibisindisha n’ibiyobyabwenge bibijijwe ku mwangavu no gufatwa ku ngufu akanduzwa indwara zo mu mibonano mpuzabitsina."

Iki kirego kije nyuma y’aho mu mwaka ushize R. Kelly na bwo yari yashyizwe mu itangazamakuru ashinjwa gufata bugwate abana b’abangavu akabakoresha ubusambanyi mu gatsiko yashinze ariko arabyigarama ahakana ibyo yashinjwaga byose.

R. Kelly amaze gushinjwa inshuro nyinshi kugira agatsiko k'abo bakorana imibonano mpuzabitsina

Mu mpera za 2016, nabwo R. Kelly yavuzweho kugira umugore umukobwa arusha imyaka 30 witwa Halle Calhoun, ibyo bikiyongera ku bindi birego birimo n’icyo muri 2002 cyatumye afungwa, cyari kijyanye n’amashusho yakwirakwiye amugaragaza akora imibonano mpuzabitsina n’umukobwa udafite imyaka y’ubukure.

R. Kelly mu mwaka ushize yahakanye ibirego byose yashinjwaga bifitanye isano no gufata bugwate abangavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza