Kwamamaza

R.Kelly ari mu rukundo n’umukobwa arusha imyaka 30

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 16:38' na Remesha Jr.


Umuririmbyi w’ikirangirire ku Isi, Robert Sylvester "R" Kelly aravugwaho kuba mu rukundo n’umukobwa arusha imyaka 30 y’amavuko.

R.Kelly wakunzwe na benshi mu ndirimbo za RnB , yakanyujijeho mu myaka yatambutse muri "I Believe", Happy People”, "Africa", "All I Really Want", "All The Way" (feat. Kelly Rowland), "Anything Goes" (feat. Ty Dolla $ign) n’izindi nyinshi.

Fox News itangaza ko uyu muhanzi uharawe mu ndirimbo “Trapped in the Closet” yinjiye mu rukundo rweruye n’umukobwa witwa Halle Calhoun ufite imyaka 19 y’amavuko.

R.Kelly na Halle Calhoun bavumbuwe ko bashobora kuba bakundana mu mpera z’icyumweru gishize ari nabwo bagaragaye basohokanye mu kabyiniro mu Mujyi wa Atlanta. Calhoun yanashyize kuri Instagram amafoto ye na R.Kelly bishimanye ayaherekeza amagambo arimo imvugo zatumye abantu bakeka amababa urukundo rwabo.

R.Kelly yavuzwe kenshi mu nkuru zo gukururana n'abakobwa bakiri bato

Mu mezi atandatu ashize, Calhoun yashyize andi mafoto atatu kuri Instagram ari kumwe na R.Kelly ari nacyo cyatumye benshi bakeka ko bamaze igihe bakundana gusa aba bombi ntacyo barabitangazaho.

Mu 1994, R.Kelly yavuzweho ibyo gukundana n’abakobwa bato ubwo yarushinganaga n’umuhanzi Aaliyah [witabye Imana]. Icyo gihe Aaliyah yari afite imyaka 15 mu gihe umusore yari afite 27, nyuma y’umwaka umwe ibyo gushyingirwa kwabo biteshwa agaciro.

Mu mwaka wa 2002 nabwo R.Kelly yagejejwe mu nkiko aryozwa amashusho yashyizwe hanze asambana n’umukobwa wari munsi y’imyaka y’ubukure. Ibi birego byateshejwe agaciro mu mwaka wa 2008.

R.Kelly n'uyu mukobwa ngo bamaranye igihe kirenga amezi atandatu
R.Kelly na Halle Calhoun baherutse gusohokana mu kabyiniro i Atlanta

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved