Kwamamaza

Polisi yahurujwe P.Diddy atandukana n’umukunzi we

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 15:25' na Remesha Jr.


Umuraperi Sean John Combs [P.Diddy] n’uwari umukunzi we Cassie bagiranye impaka za ngo turwane kugeza ubwo hitabajwe abashinzwe umutekano mu guhosha amakimbirane yabo yagejeje urukundo rwabo ku iherezo.

P.Diddy yatandukanye n’umukunzi we Cassie nyuma y’abandi bahanzi b’ibyamamare bamaze iminsi batandukana n’abakunzi babo urukurikirane. TMZ yatangaje ko P.Diddy na Cassie batonganye mu ijoro ryo kuwa Gatatu nyuma y’uko bakekanye ko bacana inyuma.

Uyu muhanzi ngo yari acyuye umukunzi we bageze mu rugo baterana amagambo mbere y’uko basohoka mu modoka. P.Diddy yaje kwambura Cassie telefone ashaka kureba abasore asigaye acudikanye na bo undi ntiyaviramo aho bagundagurana bayirwanira.

P.Diddy ngo yarushije imbaraga Cassie ajyana telefone ye undi na we abwira nyina ibibazo yagize ahita atabaza polisi. Agaruye telefone mu rugo kwa Cassie yasanze polisi yahamutanze inatangira kubahata ibibazo bombi ku makimbirane bagiranye.

Intonganya zimaze guhosha, Cassie na P.Diddy bahise batandukana ndetse kugeza ubu ntibagicana uwaka. Aba bombi banze kugira icyo babwira itangazamakuru ku bibazo bagiranye.

Diddy na Cassie bari bamaze imyaka icyenda bakundana gusa bagiye bagirana ibibazo bagatandukana ubundi bakongera bakiyunga. Itangazamakuru ryamenye ko bakundana muri 2007, mu Kuboza 2015 ni bwo baherukaga gutandukana, icyo gihe bahagaritse gukundana biturutse kuri Cassie wanditse kuri Instagram ashinja uyu muraperi ubushurashuzi.

Uyu muhanzi asanzwe afite abana yabyaye ku bagore batandukanye, kugeza ubu abazwi ni Justin Dior Combs, Chance Combs, Christian Casey Combs, Jessie James Combs, D’Lila Star Combs na Quincy Brown.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved