Kwamamaza

Perezida Obama yahishuye indirimbo aharaye cyane muri iki gihe

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 10:06' na Remesha Jr.


Perezida Barack Obama, yahishuye indirimbo akunda kumva muri iki gihe nyuma y’uko mu Kuboza 2015 yavuze ko indirimbo yamunyuze mu mwaka ushize ari iy’umuraperi Kendrick Lamar.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Barack Obama yatangaje urutonde rw’indirimbo asigaye yumva cyane muri iyi minsi, harimo iz’abahanzi basanzwe bafitanye umubano wihariye nka Jay Z uherutse kwitabira ibirori by’isabukuru ye.

Abahanzi yumva umunsi ku wundi muri iki gihe harimo umuraperi Jay Z, Nas, Wale Prince, Miles Davis, D’Angelo n’abandi batandukanye. Mu ndirimbo akunda harimo iyitwa ‘Classic Man’ ya Jidenna umuhanzi w’Umunyamerika ukomoka muri Nigeria.

Si ubwa mbere Perezida Obama ashyira ahagaragara urutonde rw’indirimbo yiyumvamo cyane, mu mwaka wa 2008 ndetse na 2012 nabwo yatangaje izamunyuraga icyo gihe.

Mu mwaka wa 2015 nabwo yavuze ko indirimbo "How Much a Dollar Cost" ya Kendrick Lamar ari yo ndirimbo y’ibihe byose ashyira imbere mu zo yakunze mu mwaka wa 2015. Icyo gihe Michelle Obama we yagaragaje ko yakunze bikomeye indirimbo Uptown Funk ya Bruno Mars.

Perezida Barack Obama yagaragaje urutonde rw'indirimbo yumve cyane muri iki gihe

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved