Perezida Museveni yiseguye kuri Bebe Cool n’abafana be

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 8 Kanama 2016 saa 04:21
Yasuwe :
0 0

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yiseguye kuri Bebe Cool n’abafana be ku bwo kuba atarabashije kwitabira igitaramo uyu muhanzi aherutse gukorera muri Serena Hotel i Kampala.

Moses Sali [Bebe Cool] yakoze igitaramo gikomeye yise Life Of Bebe Cool mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2016. Perezida Museveni yari mu banyacyubahiro b’imena bari bategerejwe muri iki gitaramo gusa ntiyabashije kucyitabira.

Perezida Museveni yifashe amashusho yisegura kuri Bebe Cool bayerekana mu gitaramo hagati ibintu byakoze ku muntu abacyitabiriye by’umwihariko abahanzi bari baje gushyigikira uyu muhanzi usanzwe uyobora Gagamel Entertainment.

Muri aya mashusho, Perezida Museveni yumvikana avuga ati “…ndashimira umuhungu wanjye Bebe Cool kuri iki gitaramo gikomeye yakoze. Ndanashimira abahanzi bose bo muri Uganda ku mbaraga mushyira mu muziki wacu ubu utanga akazi, ubu urubyiruko rwinshi rubonamo ikirutunga. Mucyo gukomeze twubake ubumwe twamamaze umuziki wacu ku Isi hose…”

Igitaramo cya Bebe Cool cyitabiriwe n’abahanzi bake bari baje kumushyigikira barimo Good Life, Sheebah n’abiganjemo abakizamuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza