Perezida Macron yatunguranye ajya ku rubyiniro mu nzu y’ibitaramo muri Nigeria (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 5 Nyakanga 2018 saa 03:52
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasuye inzu ikomeye iberamo ibitaramo muri Nigeria yashinzwe n’icyamamare Fela Kuti wagize ibigwi bikomeye mu muziki akaba n’impirimbanyi ya politiki.

Uyu muyobozi yagize ku rubyiniro rwo mu nzu izwi nka New Afrika Shrine nyuma y’amasaha make agiranye ibiganiro na mugenzi we wa Nigeria, Perezida Muhammadu Buhari, bahuriye mu Murwa Mukuru, Abuja, ubwo yatangiraga uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri.

Reuters ivuga ko Perezida w’u Bufaransa yibanze cyane ku mpamvu zamujyanye muri icyo gihugu z’ubufatanye mu guhangana n’iterabwoba rihagaragara, mbere yo gufata urugendo rw’amasaha ane yerekeza mu Mujyi wa Lagos urimo iyi nzu iberamo ibitaramo.

Iyi nzu Perezida Macron yasuye ndetse akifatanya n’abayitaramiramo yasimbuye iyari izwi cyane yashinzwe na Fela ariko ikaza gutwikwa mu 1977. Kugeza ubu umurage we kuri ko ucungwa n’abana be ari bo umuhanzi Femi Kuti na Seun bakomeje gusigasira ibigwi by’umubyeyi wabo.

Fela witabye Imana mu 1997 yabaye umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo ukomeye anamamara cyane ku gucuranga umwirongi. Mu gihe cye yari mu ayoboye abakora injyana ya Afrobeat akavangamo n’umwihariko w’umuziki wo muri Afurika y’Uburengerezuba. Yabaye impirimbanyi yarwanyije cyane ubutegetsi bw’igisirikare muri Nigeria.

Perezida Macron ubwo yari ari muri aka kabyiniro yagize ati “Fela ntiyari umunyamuziki gusa. Yari umunyapolitiki washakaga impinduka muri sosiyete. Ku bw’ibyo niba hari ubutumwa mfitiye urubyiruko ni ubu: Yego ni iby’ingenzi; yego, mubigiremo uruhare.”

Fela yagiye afungwa inshuro nyinshi mu buzima bwe bikozwe n’ubuyobozi bwa gisirikare bwariho muri Nigeria mu myaka ya 1970 n’iyo mu 1980 harimo na Buhari wamufunze ubwo yayoboraga icyo gihugu muri icyo gihe.

Ukugaragara kwa Perezida Macron mu kabyiniro kashinzwe bwa mbere na Fela Kuti mu Mujyi wa Lagos kwasabagije ibyishimo mu bari bahari bose. Hacuranzwe indirimbo nyinshi z’uyu muhanzi ufite ibigwi bikomeye mu muziki.

Perezida Macron yabwiye abitabiriye icyo gitaramo ko u Bufaransa buri gutegura igikorwa ngarukamwaka kizajya kizihiza umuco wa Afurika mu Burayi.

Yavuze ko atari ku nshuro ya mbere agenderera ako kabyiniro kuko mu 2002 yamaze amezi atandatu akora umurimo wo kwimenyereza muri Ambasade y’u Bufaransa muri Nigeria, ashyenga ati “Sinababwira ibyabaye byose ubwo nabaga naje muri Shrine kuko ibyabereye muri Shrine bihama muri Shrine.”

Fela Kuti wizihijwe n’abarimo Perezida Macron mu kabyiniro yashinze muri Nigeria, yakoze indirimbo zakanyujijeho mu bakunda umuziki wo muri Afurika n’abakurikiranaga politiki y’icyo gihe nk’iyitwa “Coffin for Head of State,” “Zombie,” “Upside Down” n’izindi.

Macron yataramiwe n'abarimo umuhungu wa Fela witwa Femi Kuti
Na we yakanyujijeho mu kuvuza ingoma
Perezida Macron afata 'selfie' n'abandi bantu mu kabyiniro ko mu Mujyi wa Lagos
Perezida Macron w'u Bufaransa yari yabanje guhura na mugenzi we wa Nigeria, Buhari
Yavuze ko u Bufaransa buteganya gutangiza ibitaramo by'umuco wa Afurika mu Burayi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza