Kwamamaza

P.Diddy aracyayoboye abaraperi b’abaherwe kurusha abandi ku Isi

Yanditswe kuya 10-09-2016 saa 10:06' na IGIHE


Umuraperi Sean Combs[P. Diddy] yongeye kuza imbere ku rutonde rw’abaraperi b’abanyamafaranga binjije menshi muri 2016, ni ku nshuro ya kane abaye uwa mbere mu myaka itanu ishize.

Uyu muraperi ni we uyoboye urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes rw’abaraperi b’ibihangange kandi b’abanyamafaranga binjije menshi mu mwaka wa 2016. Mu mwaka ushize nabwo yari imbere na miliyoni 60 z’amadolari.

Muri aya mezi cumi n’abiri ashize P.Diddy yinjiye miliyoni 62 z’amadolari. Ni uwa mbere mu myaka itanu ishize uretse muri 2014 ubwo Dr.Dre yamwitambitse gusa kuri iyi nshuro uyu yamujije inyuma ho imyanya itatu.

Umubare munini w’amafaranga P.Diddy yinjije yavuye ahanini mu kigo yashinze muri 2013 cya REVOLT, ibicuruzwa bye birimo Aquahydrate ,Ciroc vodka n’imyenda ya Sean John.

Inyuma ya P.Diddy haje umuraperi Jay-Z winjije miliyoni 53.5 z’amadolari [mu mwaka ushize yari uwa kabiri na miliyoni 56]. Jay Z w’imyaka 45, amafaranga menshi yavanye ahanini muri kompanyi ye ya Roc Nation no mu kinyobwa cya Armand de Brignac.

P. Diddy ayoboye urutonde rw’abaraperi binjije akayabo muri 2016

Abaraperi DJ Khaled na Swizz Beats bongeye kuza muri 20 ba mbere bafite amafaranga menshi mu gihe A$AP Rocky yaje kuri uru rutonde ku nshuro ya mbere. Umuraperi Kanye West wasohoye album ye “The Life Of Pablo” yaje ku mwanya wa 11 na miliyoni 17.5 z’amadolari.

P.Diddy na Jay Z ni bo bari imbere y'abandi muri uyu mwaka
Kanye West yaje ku mwanya wa 11
Nicki Minaj ni we muraperi w'umugore wabashije kuza muri 20 ba mbere bafite amafaranga menshi

Abaraperi 20 ba mbere binjije amafaranga menshi muri 2016:

20. Rick Ross ($10 million)(tie)
20. Ludacris ($10 million)(tie)
19. Swizz Beatz ($10.5 million)
18. Eminem ($11 million)
17. Snoop Dogg ($12.5 million)
14. Macklemore & Ryan Lewis ($14 million) (tie)
14. Lil Wayne ($14 million) (tie)
14. J. Cole ($14 million) (tie)
13. A$AP Rocky ($14.5 million)
12. DJ Khaled ($15 million)
11. Kanye West ($17.5 million)
10. Birdman ($18 million)
9. Kendrick Lamar ($18.5 million)
8. Pharrell ($19.5 million)
7. Pitbull ($20 million)
6. Nicki Minaj ($20.5 million)
5. Wiz Khalifa ($24 million)
4. Drake ($38.5 million)
3. Dr. Dre ($41 million)
2. Jay Z ($53.5 million)
1. Puff Daddy ($62 million)


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved