P Diddy agiye guha akayabo umwana w’umwirabura wiswe ’inkende’

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 10 Mutarama 2018 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

Umuraperi P Diddy uri mu bafite amafaranga menshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye guha akazi umwana wambitswe umupira uriho amagambo yanenzwe gutesha agaciro abirabura ndetse akamaganwa na benshi.

Sean John Combs uzwi cyane mu muziki nka P Diddy ni umwe mu bafashe iya mbere mu kunenga igikorwa cyakozwe n’ikigo cy’abanya-Suède gikomeye ku Isi cyitwa H&M, aho cyifashishije umwana w’umwirabura mu kwamamaza umupira w’imbeho wanditseho amagambo yasobanurwa mu Kinyarwanda nk’’Inkende nziza kurusha izindi mu ishyamba."

Ikinyamakuru Metro n’ibindi bikomeye ku Isi byatangaje amakuru avuga ko P Diddy agiye guha akazi uwo mwana nubwo hagitegerejwe ijambo rya nyuma ry’uyu muraperi mu kwemeza ayo masezerano yitezweho kwinjiriza umwana ’wasebejwe’ miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika ndetse ikamwinjiza mu ruhando rw’abanyamideli bahenze.

P Diddy yashyize kuri Twitter amagambo ashimangira ko ibyakozwe n’ikigo cya H&M ari irondaruhu rikomeye no kwibasira ndetse no gutesha agaciro umwirabura n’ikiremwamuntu muri rusange. Yasimbuje amagambo yari ku mupira wambitswe uwo mwana avuga ko ari "Umwami mwiza kurusha abandi ku Isi."

Yagize ati "Mugire ukubaha. Nutureba utekereze neza ko utubonamo abanyembaraga n’abadasanzwe Imana yahaye ijabo. Ibindi byose ni ukubahuka."

Ntabwo ari uyu muhanzi wenyine wagaragaje gutungurwa n’ibyakozwe n’ikigo H&M gikomeye mu Isi y’ibijyanye n’imideli kuko n’abandi barimo umuraperi G Eazy na The Weeknd bahise basesa amasezerano y’imikoranire bari bafitanye na cyo ndetse bamagana mu buryo bweruye imikorere yacyo.

Abantu batandukanye barimo ibyamamare ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga hirya no hino ku Isi bagiye bakwirakwiza ifoto y’umwana wiswe "inkende nziza kurusha izindi mu ishyamba" yambaye uwo mupira wanditseho amagambo yasimbujwe ayo, agaragaza ko ari ikiremwamuntu kandi yavamo umuntu ukomeye.

Ubuyobozi bw’ikigo H&M cyakoresheje umwana wambitswe umupira uriho amagambo yateje impagarara, bwanditse kuri Twitter bwemera ko ibyakozwe ari ikosa, umwenda byanditsweho wahagaritswe gucuruzwa ndetse hasabwa imbabazi ku bababajwe n’icyo gikorwa.

P Diddy ari mu bagaragaje ko banenga ibyakozwe na H&M

Ibitekerezo byinshi n’ubutumwa bwahawe iki kigo n’abantu batandukanye bwagaragaje uburakari no kunenga uburyo bw’amayeri cyakoresheje mu kwamamaza ivanguraruhu binyuze mu gucuruza imyambaro yanditseho amagambo atesha agaciro abirabura.

P Diddy uri mu baraperi batunze amafaranga menshi ashobora guha akayabo umwana wiswe inkende
The Weeknd yahise ahagarika amasezerano n'ikigo cyise uyu mwana inkende
Twitter n'izindi mbuga nkoranyambaga zujujweho ubutumwa bunenga ibyakorewe uyu mwana n'ubumusubiza ikuzo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza