Kwamamaza

Nyampinga yajyanywe mu nkiko n’abategura Miss Tunisie 2016

Yanditswe kuya 28-09-2016 saa 13:07' na Remesha Jr.


Umukobwa witwa Souhir Ghadhab wari uhagarariye Umujyi wa Monastir mu matora ya Nyampinga wa Tunisie yajyanywe mu nkiko aryozwa gusebya umuyobozi w’ishyirahamwe ritegura irushanwa.

Miss Souhir Ghadhab yagiranye amakimbirane na Aïda Antar, Umuyobozi w’ikigo cyitwa Tej gitegura irushanwa rya Nyampinga wa Tunisie, nyuma y’uko yikuye mu irushanwa amushinja ikimenyane no gusinyisha abahatanira Miss Tunisie amasezerano amufitiye inyungu.

Uyu Nyampinga wari uhagarariye agace ka Monastir yikuye mu irushanwa avuga ko ‘adashobora kwizera ibizavamo’. Yasezeye avuga nabi abategura irushanwa ndetse yikoma bikomeye Umuyobozi w’ishyirahamwe ritegura Miss Tunisie.

Miss Souhir Ghadhab wiga ibijyanye na sinema no gukora kuri Televiziyo yanenze cyane uko amatora yo guhitamo abakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma cya Miss Tunisie yagenze. Yavuze ko bitaciye mu mucyo ari nayo mpamvu yivanye mu irushanwa.

Miss Souhir Ghadhab agiye kujyanwa mu nkiko

Aïda Antar yabwiye ikinyamakuru Kapitalis ko ibyo Miss Souhir yatangaje ari ibinyoma bigamije gusenya irushanwa no kumwibasira bityo ko bagomba kumugeza imbere y’inkiko akaryoza ibyo yakoze.

Ibi bibazo bivuzwe muri iri rushanwa mu gihe habura amezi abiri ngo Nyampinga w’Igihugu atorwe. Abakobwa batoranyijwe guhatana mu cyiciro cya nyuma hasigayemo 15, uzatorwa azamenyekana mu birori bizaba kuwa 3 Ukuboza 2016.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 11 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved