Nyampinga wa Iraq yambaye Bikini, umuryango we uhabwa integuza ko uzicwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ugushyingo 2017 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli Sarah Idan uhagarariye Iraq yakururiye ibibazo umuryango we nyuma yo kwambara bikini mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe riri kubera i Las Vegas muri Amerika.

Sarah Idan w’imyaka 27 yatorewe guhagararira igihugu cya Iraq muri irushanwa rya Miss Universe uyu mwaka, kuva yagera mu Mujyi wa Las Vegas nta mutuzo yigeze agira ndetse kugeza ubu ngo umuryango we uri ku gitutu cy’itangazamakuru n’abaturage batishimiye uko uyu mukobwa yitwaye.

Ikinyamakuru Missology gisanzwe gikora ubucukumbuzi ku marushanwa y’ubwiza akomeye ku Isi cyanditse ko Miss Sarah Idan n’umuryango we bategetswe gusaba imbabazi abaturage ba Iraq ku bw’amafoto y’uyu mukobwa yasakaye mu binyamakuru yambaye ‘Bikini’.

Uyu mukobwa yagiranye ikiganiro n’iki kinyamakuru agihamiriza ko umuryango we umerewe nabi ndetse ngo hari n’itsinda ry’abantu bari kuwoherereza ubutumwa bawumenyesha ko ‘ugomba kwicwa’.

Sarah Idan na bagenzi be bahataniye ikamba rya Miss Universe baheruka gukora imyiyereko mu mwambaro wo kogana mu birori byabaye kuwa 20 Ugushyingo 2017 ahitwa Planet Hollywood Resort & Casino muri Las Vegas.

Yavuze ko nyuma yo kubona ibibazo byavutse ku muryango we n’uburyo abaturage bawibasiye ku mbuga nkoranyambaga yafashe umwanzuro ko ‘azambara akikwiza mu yindi myiyereko isigaye mu kwirinda kongera gukururira ibibazo abavandimwe be’.

Miss Iraq aherutse kwambara Bikini bikururira ibibazo umuryango we

Miss Sarah yari aherutse kuvugisha benshi ubwo yifotozanyaga na mugenzi Nyampinga wa Israel, ikintu benshi bafashe nk’ikimenyetso kigaragaza ko hagati y’ibihugu byombi hari amahoro.

Uyu mukobwa akomoka mu Majyepfo ya Iraq mu gace ka Middle Euphrates kagizwe n’Intara ya Babylon ahantu hazwiho kugira umubare munini w’Abayisilamu b’aba- Shiite.

Miss Sarah yari aherutse kwifotozanya na mugenzi we Adar Gandelsman wa Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza