Nyampinga w’u Bufaransa yibwe ikamba n’umwitero

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 17 Nzeri 2016 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Umukobwa witwa Marine Lorphelin, wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2013 yibwe ikamba rye n’umwitero[écharpe] kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nzeri 2016.

Ikinyamakuru M6 cyatangaje ko Miss France 2013 Marine Lorphelin yibwe iri kamba ubwo yari muri imwe muri hoteli zikomeye mu Mujyi wa Paris aho yari acumbitse. Umujura wamuciye mu rihumye akiba iri kamba, yabikoze ubwo uyu mukobwa yari asohotse mu cyumba kugira ngo bakoremo isuku.

Mu byo bibye Marine Lorphelin harimo amafaranga n’ibindi bikoresho atarondoye ndetse ngo banamwibye ikamba ry’igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’Isi yahawe mu mwaka wa 2013.

Uyu mukobwa uvuka muri Saône-et-Loire yamaze gutanga ikirego mu nzego zishinzwe umutekano ngo bakurikirane abajura bamwibye gusa kugeza ubu nta n’umwe uratabwa muri yombi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu tariki ya 17 Nzeri 2016, uyu mukobwa w’imyaka 23 yanditse kuri Twitter yemeza aya makuru avuga ko ababajwe cyane n’ibyamubayeho.

Yagize ati « Nemeje inkuru zavuzwe ko nibwe ikamba ryanjye n’umwitero wa Miss France… »


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza