Kwamamaza

Nyampinga w’Isi Rolene Strauss agiye kubyara

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 12:50' na Remesha Jr.


Umunya-Afurika y’Epfo, Rolene Strauss wambitswe ikamba rya Nyampinga w’Isi mu mwaka wa 2014 aritegura kwibaruka umwana wa mbere.

Inkuru y’uko Rolene Strauss atwite, yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru YOU Magazine cyandikirwa muri Afurika y’Epfo. Ni ibyishimo bikomeye kuri uyu nyampinga n’umugabo we D’Niel Strauss.

Miss World 2014 Rolene Strauss n’umugabo we D’Niel Strauss, bamaze amezi akabakaba arindwi barushinze. Aba bombi bambikanye impeta ku itariki ya 6 Gashyantare 2016 mu birori bikomeye byabereye mu Mujyi wa Somerset West mu birometero bike uvuye i Cape Town.

Miss Rolene Strauss aritegura kwibaruka

Rolene Strauss ni umunyeshuri wiga mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza ya Free State i Bloemfontein muri Afurika y’Epfo. Byitezwe ko ashobora guhindura ishuri akajya kwiga muri kaminuza iri mu Mujyi wa Stellenbosch ari naho umugabo we akorera.

Ni Nyampinga wa Afurika y’Epfo muri 2014, uwo mwaka yanahawe ikamba rya Miss World mu birori byabaye kuwa 14 Ukuboza 2014 muri Excel Exhibiton Center mu Mujyi wa London. Yatsinze ahigitse abakobwa bo mu bihugu 121.

Yarushinze muri Gashyantare...

Rolene Strauss yabaye Nyampinga w'Isi muri 2014

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved